Rusizi: Nta muturage wagombye kuba afite urubanza rutararangizwa –Minisitiri w’Ubutabera

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko nta muturage wakagombye kuba agifite imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa kugeza magingo aya. Ni muri urwo rwego asaba ubuyobozi gufasha abaturage kugira ngo imanza zaciwe zirangizwe, kuko umuturage watsindiye ibyo aburana ntabihabwe nta butabera aba yahawe.

Ibi Minisitiri Busingye yabivuze ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2015, ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke.

Minisitiri Busingye yavuze ko bimwe mu byamujyanye i Rusizi ari abantu batararangirizwa imanza kugeza magingo aya, kabone n’ubwo yaba ari umwe gusa kuko nawe ubutabera bugomba kumurenganura.

Minisitiri Busingye avuga ko nta muturage ukwiye kuba agisiragira kubera ko urubanza rwe rutararangizwa.
Minisitiri Busingye avuga ko nta muturage ukwiye kuba agisiragira kubera ko urubanza rwe rutararangizwa.

Ni muri urwo rwego yasabye abaturage bose guhaguruka bagatanga ubufasha mu kurenganura abagifite imanza zaciwe na Gacaca zitararangizwa kubera impamvu zinyuranye, bagakoresha ukuri bagaragaje muri Gacaca izo manza zikarangizwa ngo kuko atari zo zikomeye kurusha izarangiye.

Minisitiri w’ubutabera yavuze kandi ko yishimira ikigero imanza za Gacaca zikabakaba miliyoni 2 zaciweho n’uburyo zarangijwe, aho mu manza zikababaka miliyoni z’abishyuza imitungo hasigaye nkeya.

Mu Karere ka Rusizi hagaragajwe ko mu manza 17320 zaburanishijwe harangijwe 17254 hakaba hasigaye 66.

Minisitiri w’ubutabera yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ko icyumweru kurangiza imanza cyasiga nta rubanza na rumwe rwaciwe na Gacaca rukigaragara mu baturage rutararangizwa, izifite ibibazo bigashakirwa umuti bikava mu nzira.

Minisitiri w’ubutabera yagize ati “Iyo abaturage bagaragaje ibibazo bidakemuka byerekana ko inzego zihakorera zitubatse neza”.

Abaturage basabwe gukoresha ukuri bagaragaje muri Gacaca imanza zitararangizwa zikarangizwa.
Abaturage basabwe gukoresha ukuri bagaragaje muri Gacaca imanza zitararangizwa zikarangizwa.

Mu bibazo abaturage bo mu Karere ka Rusizi, barimo Niyibizi Charles, bagaragaje, ni uko hari hari imanza zidakemuka ahubwo zigateza ibindi bibazo bibamaraho umutungo kubera gusiragira, kandi nyamara barazitsize ariko abayobozi bakananirwa kuzirangiza.

Aha Minisitiri w’ubutabera yasabye abayobozi kwirinda gukemura ibibazo bateza ibindi ni muri urwo rwego yasabye abayobozi kwegera abaturage babafasha mu gukemura ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yijeje minisitiri w’ubutabera ko iki cyumweru kizarangira bakiriye ibibazo byose by’imanza bakabiha n’umurongo wo gukemuka. Yasabye abaturage bafite irangizarubanza kwegera abayobozi kugira ngo babarangirize imanza kuko ari uburenganzira bwabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka