Rusizi: Abaturage barasabwa kwirinda kwishora mu manza zigamije kurenganya Leta
Abakozi mu nzego zitandukanye za Leta bakoreye urugendo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 17/09/2013 mu rwego rwo gukemura ibibazo abaturage b’aka karere bari bamaze iminsi babashyikiriza bavuga ko akarere kabarenganyije.
Nyuma yaho Uwaje ahagarariye itsinda ry’aba bayobozi , Umurungi Emelyne hamwe na bagenzi be bavuye muri Perezidance ya Repuburika y’u Rwanda, mu biro bya minisitiri w’intebe, muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no muri minisiteri y’ubutabera bumviye ibibazo by’aba baturage imbere y’abayobozi ba karere mu nama yabahuje.
Abaturage bavuze ko ibi bazo byabo bimaze igihe bigezwa ku karere ngo ntibisubizwe kandi bagenzi babo basangiye ibi bazo barabikemuriwe ngo basanga haba harimo akarengane.

Bimwe muri ibi bibazo aba baturage bagaraza ni ibijyanye n’ibikorwa byabo byangirijwe mu ikorwa cy’umuhanda wa Rusizi-Bugarama wakozwe muri 2005.
Kuri iki kibazo umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko ibibazo by’aba baturage yabyakiriye kandi akabikemura ariko ngo aba baturage ntibabasha kunyurwa.
Umuyobozi w’akarere avuga ko mu ikorwa ry’uyu muhanda ngo nta ngurane zigeze zihabwa abaturage kuko ngo uyu muhanda wari uhasazwe avuga ko abaturage bahabwa ingurane mu gihe cyo guhanga umuhanda mushya.
Aba baturage ngo bagiye batera imyaka yabo mu nkengero z’umuhanda kuri metero zitemewe akaba aribyo basaba kwishyurwa kandi ngo bari barabibujijwe.

Nyuma yuko iri tsinda ry’inzego zitandukanye zumvise ibibazo bitandukanye by’abaturage byatumye bajya kubyirebera n’amaso ubwabo, aho basanze hari abaturage bashora imanza kuri Leta kugirango babe babona amafaranga.
Ibi aba bayobozi babivuze nyuma yuko bagenzuye ibyo aba baturage bavuga ko barenganyijwe Atari byo kuko ngo nta baturage bigeze bahabwa ingurane kuri uwo muhanda ndetse ingo n’ibyangiritse bikaba byaratewe nuko barengereye bagatera imyaka yabo ahatemewe mu mategeko y’imihanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|