Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha

Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina n'umwunganizi we mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro
Rusesabagina n’umwunganizi we mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha.

Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda.

Me Rugaza David yashingiye ku ngingo ya 93 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’ibyaha mbonezamubano, yagaragaje izo nzitizi avuga ko Paul Rusesabagina atari Umunyarwanda ko ahubwo ari Umubiligi.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’urwo rukiko rw’ibanze (i Kanombe), kubera iyo mpamvu urwo rukiko rukaba rufite ubwo bubasha bwo kumuburanisha.

Yagize ati “Ingingo ya 9, 10 na 11 z’Itegeko rihana ryo muri 2018 zivuga ko umuntu wese ukoreye ibyaha mu Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, abikurikiranwaho”.

Yagaragaje ko ibyaha Rusesabagina aregwa ari ibyo kuba akuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wagabye ibitero ku baturage ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe kuva muri 2009 kugera 2019.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko Paul Rusesabagina ubwe yiyemerera ko ari Umunyarwanda ndetse n’ihuriro MRCD akuriye rivuga ngo ‘Mouvement Rwandais pour le Changement Democratique’.

Izo nzitizi Me Rugaza agaragaza nta shingiro zifite.

Umushinjacyaha avuga ko Paul Rusesabagina ubwe yiyemerera ko hari inkunga yatanze ku mutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero mu Rwanda.

Umushinjacyaha ati “Kuba yari ari mu Bubiligi, ariko akumva ko umutwe wa FLN akuriye urimo kwica abantu, yakoze iki”!

Me Rugaza yakomeje abaza itegeko rihana ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho iryo ari ryo, kuko hari iryo muri 2012 ndetse n’iryo muri 2018.

Kuba Rusesabagina yemera ko ari Umunyarwanda na byo ngo bigomba itegeko ribihamya, bikareka gushingira ku byo uregwa avuga.

Ibyo gutanga amafaranga, Rusesabagina avuga ko “yahaye Abanyarwanda, yayatanze nk’umugiraneza kuko amadolari 700 ntabwo yatera igihugu”.

Umushinjacyaha yahise afata ijambo avuga ko ibyaha Rusesabagina aregwa byari ibyaha mu itegeko rihana ryo muri 2012 ndetse ni n’ibyaha mu itegeko rihana ryo muri 2018, ibyo bikazasobanurwa mu miburanishirize y’urubanza mu mizi.

Umushinjacyaha ati “Ibyo gufasha abantu nk’umugiraneza, hano ntabwo yaje kuburana nk’umugiraneza ahubwo yaje kuburana nk’umuntu uregwa ibyaha by’iterabwoba, hari aho agira ati ‘nafashije FLN ibihumbi 20 by’amayero’, ntabwo kuyifasha ari ubugiraneza”.

Nyuma yo kumva impande zombi z’ababurana, urukiko rutangaje ko rugiye kwiherera kugira ngo rufate umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha burega Rusesabagina runamusabira gufungwa by’agateganyo, ndetse n’abamwunganira bamusabira kuburana adafunzwe ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza, urukiko rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, saa munani z’igicamunsi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo umuntu ahawe ubwene gihugu ntabwo abatakaje kuba u munyarwanda siko itegeko livuga ikindi niba ali ububiligi ishyaka.rirasobanuye namagambo yagiye yivugira arahali ibyo kuba umubiligi ntibitureba ikitureba nimigambi ye yo kubuza igihugu umutekano no kwica abaturage icyo yaba cyose agomba kuburana no guhanwa yarangiza ibihano akajya iwabo abantu baribeshya kweri buriya nyine numuzungu!

8 yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka