
Rusesabagina n’umwunganizi we Maitre Rudakemwa Felix bavuze ko bataburana kubera ko bageze mu rukiko Ubushinjacyaha butarashyira muri système umwanzuro wabwo ku nzitizi batanze bityo bakaba ngo bataburana kuko ibikubiye muri uwo mwanzuro batabizi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu bwatinze gushyira umwanzuro wabwo muri système ku gihe byatewe n’uko uruhande rwa Paul Rusesabagina rwatinze gushyira umwanzuro wabo muri système.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko umwanzuro bwashyize muri système kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 saa tatu z’amanywa, utashingirwaho ahubwo hakurikizwa umwanzuro usanzwe watanzwe tariki ya 25 Werurwe 2021.
Rusesabagina n’umwunganizi we basabye urukiko ko bahabwa icyumweru bakazaza biteguye kuburana.

Maître Rudakemwa wunganira Rusesabagina ati “Jye nshingiye ku zindi gahunda mfite, twaburana ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha kuko nibwo nabona umwanya kandi twaba twamaze gusoma neza ibikubiye mu mwanzuro w’ubushinjacyaha twanawumvise kimwe jye n’umukiriya.”
Ahawe ijambo nk’umwe mu bareganwa na Paul Rusesabagina, uwari umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana yavuze ko ibyo Rusesabagina arimo ari uburyo bwo gutinza urubanza nkana.
Yavuze ko nk’uwari umuyobozi w’ishyaka MRCD-FLN ibyo akora ari nk’umunyeshuri utinya ikizamini.
Ati “Jye ku giti cyanjye ndabona Rusesabagina n’umwunganira sinzi ariko bimeze nka ba banyeshuri twiganaga batinya ikizamini ku buryo noneho igihe habaga habaye ikizamini cyangwa isuzuma (Interrogation) avuga ati ‘muyimure’ bagahora bavuga ngo mwimure isuzuma.”
Nsabimana Callixte ibi akaba abishingira ku kuba uruhande rwa Rusesabagina rugaragara nk’aho rufitiye Ubushinjacyaha impuhwe zo kuba butariteguye kuburana.
Maître Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixte Sankara we yibukije ko uru rubanza ruregwamo abantu 21 n’abaregera indishyi barenga 80, nyamara hakaba hamaze kuba iburanisha inshuro 3 haburana umuburanyi umwe Paul Rusesabagina kandi na we akaba ataraburana mu mizi.
Maître Moise Nkundabarashi avuga ko bikomeje gutyo, urubanza rwazarangira muri 2024, ikaba ari yo mpamvu hakwiye gushyirwaho umurongo kandi ukubahirizwa bitakubahirizwa hakabaho ibihano bikomeye kuko ngo bidakozwe urubanza rutazarangira.

Uhagarariye abaregera indishyi 86, Maître Mugabo Fidele avuga ko igihe cyasabwe na Rusesabagina n’abamwunganira ku gusubiza ku mwanzuro w’ubushinjacyaha ku nzitizi batanze ibyo atari byo ahubwo ari ugutinza urubanza.
Avuga ko bitangaje kuba ubushize baranze kugaragaza inzitizi kuko ngo batayiteguye neza none bakaba bayigaragaje ariko bakaba batifuza kuyiburana ngo kuko ubushinjacyaha ntacyo bwayivuzeho.
Avuga ko mu gihe inzitizi zimaze gusubikwa inshuro eshatu, iburanisha mu mizi rishobora kuzasubikwa inshuro nyinshi zirenze izo.
Yasabye urukiko kudaha agaciro igihe gisabwa na Rusesabagina ahubwo urubanza rukaburanwa kuko ibikenewe byose bihari.
Mugenzi we Maitre Alice Umulisa we yasabye ko urukiko rwasuzuma kureshya kw’ababuranyi mu rubanza kuko hari uruhande rushaka gutinza nkana urubanza.
Avuga nk’abahagarariye abagizweho ingaruka n’ibitero byateguwe bikanashyirwa mu bikorwa n’abaregwa mu rubanza, bifuza ubutabera bwihuse.
Yatakambiye urukiko avuga ko mu gufata umwanzuro hakwitabwa ku kureshyeshya ababuranyi kuko umwe mu baburanyi asa n’uwiharira urubanza rwose.
Maître Mukashema Marie Louise na we wunganira abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’umutwe wa FLN, avuga ko n’ubwo ari uburenganzira bwa Rusesabagina gusaba kongererwa igihe cyo kwitegura kuburana ariko nanone uburenganzira bwe burangirira aho ubw’abandi butangirira.
Naho Maître Murekatete Ariette wunganira babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina we yavuze ko ikibazo ari uko icyemezo cyamaze gufatwa ariko ubundi urubanza rwakabaye rutandukanywa kuko uruhande rwa Rusesabagina rutifuza kuburana.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|
Film yakinishije ko yari "Hotel Rwanda" se ub u iyo yatangiye gukina we ubwe nineho azayiha irihe zin?