Rusesabagina yajuririye icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.

Rusesabagina yinjiye mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ku isaha ya saa munani n’iminota 41, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020.

Urukiko rwabanje gusomera Rusesabagina incamake y’ibyaha 13 Ubushinjacyaha bumurega, byose bijyanye no gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN no kuwutera inkunga.

Uwo mutwe urashinjwa kugaba ibitero ku nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ukaba uvugwa ko wishe abaturage icyenda, ubasahura imitungo ndetse unabatwikira imodoka n’inzu mu mwaka wa 2018 na 2019.

Urukiko rwashingiye ku ngingo ya gatatu (3) y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ruvuga ko ibyaha Rusesabagina aregwa biteganyirizwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, kubera iyo mpamvu akaba agomba kuburana afunzwe.

Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku buzima bwa Rusesabagina zari zagaragajwe n’abamwunganira, ari bo Me David Rugaza na Evelyne Nyembo, ruvuga ko umukiriya wabo ashobora kujya kwivuza nubwo yaba afunzwe.

Icyo cyemezo cy’urukiko ntabwo cyashimishije Rusesabagina, akaba we ubwe yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye.

Rusesabagina yagize ati “Ndamenyesha yuko iki cyemezo cy’urukiko cy’aka kanya nkijuririye kandi nsaba ko bishyirwa mu bikorwa”.

Uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza rwa Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2020.

Rusesabagina utuye mu Bubiligi afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu hamwe n’ubw’u Rwanda, aregwa kuba umwe mu bayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD, ifite umutwe w’abarwanyi wa FLN.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka