Rusesabagina yajuririye icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga by’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Rusesabagina yinjiye mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ku isaha ya saa munani n’iminota 41, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020.
Urukiko rwabanje gusomera Rusesabagina incamake y’ibyaha 13 Ubushinjacyaha bumurega, byose bijyanye no gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN no kuwutera inkunga.
Uwo mutwe urashinjwa kugaba ibitero ku nkengero z’Ishyamba rya Nyungwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ukaba uvugwa ko wishe abaturage icyenda, ubasahura imitungo ndetse unabatwikira imodoka n’inzu mu mwaka wa 2018 na 2019.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya gatatu (3) y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ruvuga ko ibyaha Rusesabagina aregwa biteganyirizwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, kubera iyo mpamvu akaba agomba kuburana afunzwe.
Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku buzima bwa Rusesabagina zari zagaragajwe n’abamwunganira, ari bo Me David Rugaza na Evelyne Nyembo, ruvuga ko umukiriya wabo ashobora kujya kwivuza nubwo yaba afunzwe.
Icyo cyemezo cy’urukiko ntabwo cyashimishije Rusesabagina, akaba we ubwe yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye.
Rusesabagina yagize ati “Ndamenyesha yuko iki cyemezo cy’urukiko cy’aka kanya nkijuririye kandi nsaba ko bishyirwa mu bikorwa”.
Uru rukiko rwari rwaburanishije urubanza rwa Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2020.
Rusesabagina utuye mu Bubiligi afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu hamwe n’ubw’u Rwanda, aregwa kuba umwe mu bayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD, ifite umutwe w’abarwanyi wa FLN.
Inkuru bijyanye na: Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
- U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
- Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina
- Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru
- Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa
- Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza
- Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30
- Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa
- Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri
- Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burifuza ko Rusesabagina n’abarwanyi ba FLN baburanishirizwa hamwe
- Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burifuza ko Rusesabagina n’abarwanyi ba FLN baburanishirizwa hamwe
- Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi yatanze inkunga mu rubanza rwa Rusesabagina
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|