Rusesabagina birangiye mu bujurire asabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Paul Rusesagina na Nizeyimana Marc, bari bakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka 25 kubera kurema umutwe w’ingabo utemewe, no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Nyuma yo kujurira, Rusesabagina asabiwe gufungwa burundu
Nyuma yo kujurira, Rusesabagina asabiwe gufungwa burundu

Urwo rubanza rwaburanishwaga mu Rukiko rw’Ubujurire, rwari rumaze ukwezi kose (kuva tariki 20 Mutarama 2022), aho abacamanza bumvise Ubushinjacyaha bwari bwajuririye ibihano abaregwa bahawe, buvuga ko ari bito.

Aberegwa na bo bari bajuriye bavuga ko igifungo bahawe ari kinini, mu gihe abaregera indishyi kubera ababo n’ibyabo byaburiye mu bitero bya MRCD-FLN, bavugaga ko ntazo bahawe cyangwa bahawe izidahagije.

Nsabimana Callixte na we uregwa ibyaha bimwe nk’ibya Rusesabagina na Nizeyimana, bijyanye no kurema Umutwe w’ingabo utemewe no gukora iterabwoba, we yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera ubwumvikane bari baragiranye n’Ubushinjacyaha, kugira ngo agabanyirizwe ibihano.

Umushinjacyaha yagize ati "Kuri Nsabimana Callixte (Sankara), Rusesagina na Nizeyimana Marc, turasaba Urukiko kwemeza ko bakoze ubwabo ibikorwa by’iterabwoba, aho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’abandi".

Abandi basabiwe igifungo cy’imyaka 20 buri umwe umwe, bitewe n’uko hejuru y’ibyaha bahamijwe byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ngo banahamwa no kurema Umutwe w’ingabo utemewe, ni Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel na Ndagijimana Jean Chretien.

Hari na Hakizimana Theogène, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Bizimana Cassien, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph na Mukandutiye Angelina basabiwe imyaka 20, ndetse na Niyirora Marcel wasabiwe imyaka 15.

Ubushinjacyaha bwasabye kandi Urukiko kwemeza ibihano byari byahanishijwe Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmas, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascene (Motari).

Ku rundi ruhande, abaregwa basabye Urukiko kudaha ishingiro ubusabe bw’Ubushinjacyaha kuko ngo bwabaye nk’ubuzana ibirego bishya mu bujurire, aho bamwe bavugaga ko bashinjwe kurema umutwe w’ingabo utemewe, nyamara batarigeze baburana kuri icyo cyaha.

Bakomeje kwinubira ibihano Ubushinjacyaha burimo kubasabira, nyamara ngo baraburanye bemera ibyaha banabisabira imbabazi, ndetse ko bafashije ubutabera, cyane cyane Ubushinjacyaha kubona amakuru kuri bagenzi babo bari kumwe n’abandi bajyanywe i Mutobo kwiga Uburere mboneragihugu.

Nsabimana yagize yagize ati "N’iyo byaba kumvisha umuntu ntabwo wakumvisha umuntu wafashije ubutabera, wakumvisha uwinangiye. Iby’abashinjacyaha bifuza ku ruhande rwanjye birababaje kuko bihabanye n’isezerano bampaye, nkaba nsaba Urukiko kutazemera iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha".

Urukiko rw’Ubujurire rwasoje iburanisha kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2022, rutangaza ko Urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwa hamwe kurema no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN, ruzasomwa tariki 21 Werurwe 2022 saa tatu za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka