Rurageretse hagati y’Akarere ka Nyaruguru n’umukozi wako

Sebanani Vincent wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge mu karere ka Nyaruguru arasaba akarere kumwishyura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 13 yatsindiye mu rukiko nyuma yo kwirukanwa mu kazi mu buryo butubahirije amategeko.

Uru rubanza rwahereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rugategeka ko uyu Sebanani Vincent yishyurwa asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, akarere ka Nyaruguru kajuririye iki cyemezo mu rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza.

Muri uru rubanza akarere ka Nyaruguru kaburanye tariki 13/10/2014 kavuze ko amafaranga kategetswe kwishyura katayemera ngo kuko hirengagijwe ibimenyetso ndetse n’ibindi bishya byagombaga gutuma gatsinda umukozi wako wari wakareze.

Me Theophile Mbonera uri kuburanira akarere ka Nyaruguru muri uru rubanza avuga ko hari ingingo nshya bafite zituma basaba ko uru rubanza rusubirishwamo, nyamara umunyamategeko wunganira Sebanani Vincent ariwe Me Munyemana G. Pascal arabyamagana akavuga ko ibyo bimenyetso atari bishya byari bisanzweho ahubwo babyicaranye ntibabitange mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Ibiro by'akarere ka Nyaruguru gasabwa kwishyura miliyoni zisaga 13 z'amafaranga y'u Rwanda umukozi wirukanywe mu buryo butubahirije amategeko.
Ibiro by’akarere ka Nyaruguru gasabwa kwishyura miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda umukozi wirukanywe mu buryo butubahirije amategeko.

Ibyo bimenyetso ni ibyerekana ko umushahara Sebanani ahabwa ungana n’uwo yahabwaga akiri umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ndetse n’ibindi byangombwa ahabwa mu kazi yashyizwemo ku mwanya w’Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere.

Iyirukanwa rya Sebanani Vincent wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa mu murenge wo mu karere ka Nyaruguru ryateshejwe agaciro na komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta itegeka akarere kumusubiza mu kazi ke, ariko agarutse ahindurirwa umwanya agirwa ushinzwe imiyoborere myiza mu karere, ibintu we avuga ko atishimiye akaba ari nabyo byatumye yitabaza ubutabera.

Uwunganira Sebanani mu mategeko avuga ko akarere ka Nyaruguru kakoze ibyo katategetswe na komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta ngo niyo mpamvu umukiriya we yakajyanye mu rukiko ndetse akagatsinda mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyaruguru, ukunganira mu mategeko ariwe Me Theophile Mbonera avuga ko nta mategeko bishe ngo kuko nyuma yo kwirukana uyu Sebanani Vincent agatakambira komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaruwe mu kazi, ngo kuba rero atarahawe ako yari asanzwemo ko kuba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ngo nta mategeko n’amabwiriza yirengagijwe, nk’uko Me Theophile Mbonera yakomeje abivuga mu rubanza.

Ibi byamaganirwa kure n’umwunganizi mu mategeko wa Sebanani uvuga ko ubwiregure bw’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’ibimenyetso gafite bivugwa ko ari ibindi bishya mu rubanza ngo nta shingiro bifite.

Akarere ka Nyaruguru karamutse gatsindiwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza kazishyura izi miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda kuri uyu mukozi witwa Sebanani Vincent wirukanwe mu kazi akagasubizwamo ariko ku buryo we avuga ko butabahirije amategeko.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nibura buri mwaka ihomba akayabo ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu manza nk’izi z’abantu baba bayireze ntishobore gutsinda ariko ngo hari ingamba zo kugabanya icyo gihombo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka