Ndereyimana yashinjwaga ibyaha byo kwica uwo bari barashyingiranywe Mukamazimpaka Esperence ndetse n’umwana wabo akoresheje ifuni; akanakomeretsa abandi bana babo bane nabo yashakaga kwica akabasiga nabo aziko bapfuye, n’ubwo umwe yaje gupfira kwa muganga.
Mu gusoma uru rubanza rwabereye mu ruhame mu murenge wa Cyungo ho mu karere ka Rulindo, tariki 28/11/2014 umucamanza yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturanyi uyu Ndereyimana ibyaha byose yaregwaga bimuhama akaba yakatiwe igifungo cya burundu.

Ibi byaha bikaa byakozwe ku itariki 15 /10/2014 muri uyu murenge wa Cyungo. Mu gihe cy’iburana, Ndereyimana uregwa yameye icyaha avuga icyabimuteye ari uko uwo bashakanye yamucaga inyuma.
Naho abana be bo ngo yabahoye ko bari ku ruhande rwa nyina, bagashaka kumurwanya ,mu gihe yicaga nyina, akaba ariyo mpamvu nabo yari afite umugambi wo kubicana na nyina.
Nduwayezu Chrisostome, umuvandimwe wa Ndereyimana, we avuga ko ibyo umuvandimwe wabo yakoze ari indengakamere, nk’umuryango icyo bumvaga kimukwiye ngo ari urupfu.
Nduwayezu avuga ko Ndereyimana n’umugore we bari bamaze igihe baserera mu buyobozi, kubera amakimbirane bari bafite mu muryango wabo ariko ubuyobozi bukabigiramo uburangare kugeza aho bivuyemo ubwicanyi.
Nduwayezu kandi atanga inama ku muryango nyarwanda n’ubuyobozi muri rusange ko abaturage bajya batanga amakuru hakiri kare ku ngo zifitanye amakimbirane. Ubuyobozi bwo burasabwa kwegera abafitanye ibibazo bukababa hafi, byaba ngombwa bukabatandukanya hakiri kare.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko kuba uyu Ndereyimana yaraburanishirijwe mu ruhame n’urubanza rugasomerwa mu ruhame ari igikorwa cyiza mu mikorere y’ubutabera ngo kuko bisigira abaturage isomo rikomeye, kandi bakamenya uko imanza zaciwe n’uko zasomwe kuko baba bahibereye.
Akaba asaba ababyeyi kurera abana neza ngo kuko asanga abantu bakora nabi ari ababa barabikuranye kuva mu bwana bwabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|