Ruhango: Yatsindiye isambuye ye ariko ntarayihabwa

Gasinzigwa Fabien yatsindiye isambu yaburanaga na Mugunga Kayitare Alexis tariki 23/03/2012 mu rukiko rwa Nyanza, ariko ngo kugeza n’ubu ntarabona uwamuhesha ibye.

Gasinzigwa avuga ko urwo rubanza rumaze imyaka 13 rwadindijwe n’uko uwo baburanaga yari afite amafaranga menshi kandi we nta mikoro yifitiye.
Iyi sambu iburanwa n’aba bagabo bombi iherereye mu kagari ka Musenyi mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango.

Gasinzigwa Fabien avuga yatsindiye ibye akabibura kubera ko yaburanye n'umunyamafaranga
Gasinzigwa Fabien avuga yatsindiye ibye akabibura kubera ko yaburanye n’umunyamafaranga

Gasinzigwa Fabien avuga ko iyi sambu ari iye yasigiwe na se witwa Fidel Ntarwango nawe wari warayihawe na Leta mu mwaka w’1962.

Mugunga Kayitare Alexis ngo yaje kuza nyuma ya Jenoside avuga ko isambu ari iye, afatanyije n’ubuyobozi basenya inzu ya Gasinzigwa bamuvana muri iyo sambu. Gasinzigwa yagiye mu nkiko aburana na Mugunga ariko akomeza kumunaniza kuko yakoreshaga amafaranga.

Byageze mu rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza Gasinzigwa aratsinda urubanza rusomwa mu ruhame na Peresida w’urukiko Ngabire Blaise tariki 23/03/ 2012.

Urukiko rwategetse Mugungu gutanga amafaranga ibihumbi 11 y’amagarama y’urukiko, atayatanga mu gihe cyateganyijwe n’amategeko akavanwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.

Inyandiko yasomeweho urubanza mu rukiko rwa Nyanza
Inyandiko yasomeweho urubanza mu rukiko rwa Nyanza

Kuva Gasinzigwa yatsindira isambu ye kugeza n’ubu ngo ntarayihabwa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana bwari bwandikiye Mugunga Kayitare Alexis ibaruwa imuhamagaza ku biro by’umurenge tariki 27/04/2012.

Gasinzigwa na Mugunga bitabye ku biro by’umurenge wa Byimana tariki 27/04/2012 ariko basanga ushinzwe irangamimerere yitabiriye inama ku karere maze bahabwa gahunda yo kuzagaruka tariki 03/05/2012; nk’uko byatangajwe na Nahayo Jean Marie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntuye mumahanga, iyo nsoma ibintu nkibi nunva mbabaye nibaza ama discours dusoma igihe cyose atangaza ko mu Rwanda barwanya corruption yiba aba arimpamo. ubuse nkuyu musaza yaziziki? Naho amaherezo wenda azabonibye mubona atarahobye iyo mwaka yose yamaze adashobora gukoresha ibye nkuko abyifuza? UYUMUSAZA nubwo ntamafaranga yashoboye kugirumuhate, hagomba kuba harabacyikintege iyobahangana nababarushamikoro. NYAMUNA BATEGETSI NIMUBE HAFI YABANTU BATO BATO

nikose yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

Urubanza rutakijuririwe ruba rwabaye itegeko uwo musaza birakwiye kandi biratunganye ko ahabwa isambu ye nta yandi mananiza abayeho. Kuki abantu bitwara n’abari hejuru y’amategeko?

imyaka 13 uwo musaza amaze asiragizwa mu nkiko irahagije kugira ngo ahabwe isambu ye dore ko yanayitsindiye.

Hitawe kuri iyo kashi mpuruza inzego zose leta yahaye ububasha bwo kurangiza imanza nizimufashe kuko iki nicyo gihe nyuma yo kuyitsindira.

Harakabaho u Rwanda, Harakabaho ubutabera

law student yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka