Ruhango: Ubutabera nyabwo buboneka iyo umuntu abonye urukiko rwamwemereye

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, avuga ko ibyagezweho mu kwezi kwahariwe kurangiza imanza zishingiye ku mitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ibyo gushima.

Yasabye ko hongerwa imbaraga mu kwishyuriza abasahuwe n’abangirijwe imitungo, kugira ngo iki kibazo kirangire burundu, nk’uko yabitangaje ubwo yari mu murenge wa Kabagali tariki 29/05/2015, mu gikorwa cyo gusoza ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, icyumweru cy’Igihugu cy’ubutabera, cyahariwe kurangiza imanza zishingiye ku mitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abahemukiwe babarira ababahemukiye muri Jenoside.
Abahemukiwe babarira ababahemukiye muri Jenoside.

Yagize ati “Ubutabera nyabwo bubaho igihe umuntu yabonye ibyo urukiko rwamwemereye . Dukwiye kuba twigaya ko imanza z’imitungo zaciwe, hakaba hashize imyaka isaga icumi abatsinzwe batarishyura, batanagaragaza ubushake bwo kwishyura, abayobozi natwe kukarebera.”

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi akaba ashima abashyize mu bikorwa imyanzuro y’Inkiko Gacaca babyibwirije, agasaba abatarishyura gukurikiza urwo rugero, nabo bakishyura ku neza, bikazafasha kubyutsa umubano mwiza hagati yabo n’abo bahemukiye.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango asaba abaturage kwishyura ibyo bangije abandi bagasaba imbabazi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango asaba abaturage kwishyura ibyo bangije abandi bagasaba imbabazi.

Mu buryo bw’umwihariko akaba ashima abahemukiwe kuba bemera gutanga imbabazi. Aha ni naho ahera agaragariza abahemutse ko izi mbabazi zagombye kubabera imbarutso yo kubohoka bakegera abo bahemukiye, bakabishyura kandi bakabasaba imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere yibukije kandi ko iyo habayeho kwinangira hakoreshwa imbaraga z’itegeko, ubwishyu bugakurwa ku ngufu mu mitungo y’urebwa no kwishyura. Akaba asaba abagomba kwishyura korohereza inzego, bakishyura batagombye kuruhanya.

Muri iki gikorwa, bamwe mu bangirijwe imitungo batarishyurwa bababariye mu ruhame ababasahuye n’ababangirije, banabasonera kwishyura ibyo batwaye cyangwa bangije.

Bamwe mu bagomba kwishyura nabo bagiye batanga igihe ntaregwa cyo kuba barangije kwishyura kandi ibyo bemeye bishyirwa mu nyandiko, ubuyobozi nabwo bukazakurikirana ko byubahirizwa. Ariko icyagaragaye cyane ni uko ubushake bwo gutanga imbabazi busumba ubwo kuzisaba.

Igikorwa cyo gusoza icyumeru y’ubutabera, mu Karere ka Ruhango cyanitabiriwe n’intumwa ya Ambasade y’igihugu cy’Ubuholandi mu Rwanda, iki gihugu kikaba gitera inkunga ibikorwa by’ubutabera, by’umwihariko inkunga zikaba inyura mu Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum). Iri huriro naryo rikaba ryari ruhagarariwe muri iki gikorwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ngombwa!

uko emy yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka