Ruhango: Gucira imanza munsi y’ibiti bibangamira imikorere yabo

Abunzi bo mu karere ka Ruhango baravuga ko kutagira aho bakorera bituma umusaruro wabo udatangwa nk’uko babyifuza, kuko kugeza ubu hari abagicira imanza munsi y’ibiti.

Abunzi bakorera mu karere ka Ruhango, bavuga ko igihe imvura iguye ikabasanga munsi y’ibiti baciramo imanza, bahitamo gusubika imanza barimo guca, kugira ngo ibikoresho byabo bitangirika.

Ikindi kibazo bakunze guhura na cyo ni uko batagira ububiko bw’ibikoresho byabo, bagahitamo kubibika mu biro by’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali.

Ingaruka bigira ni uko hari mu gihe bakeneye ibyo bikoresho basanga adahari, bikaba ngombwa ko bamutegereza.

Nyaminani Yohana, n’umwe mu bunzi bakorera mu kagali ka Gikoma, agira ati: “Hakaba n’ubwo Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagali abuze tugataha tudaciye imanza, ibi tukaba tubibonamo imbogamizi mu kazi kacu”.

Abunzi bakorera mu karere ka Ruhango.
Abunzi bakorera mu karere ka Ruhango.

Innocent Habimana, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera uhuza inzego z’abunzi n’abaturage mu karere ka Ruhango, avuga ko ibyo kubura ibikoresho by’abunzi no kubona aho byabikwa, bazabikurikirana kandi yizera ko bizakemuka.

Akomeza avuga ko Minisiteri yashyize ho ubunyamabanga buhoraho bw’abunzi, akizera ko buzajya bukurikirana ibibazo byose abunzi bafite bakabijyeza kubo bireba bakabibonera igisubizo.

Habimana yemeza ko urwego rw’abunzi ari urwego rukora neza ku kigereranyo cya 85%, kandi ko bakemura imanza neza agakangurira abaturage kutajarajara mu nkiko, kuko akenshi bahatakariza amafaranga menshi.

Urwego rw’abunzi rushinzwe gucira abaturage imanza rwatangiye imirimo yarwo mu Rwanda mu 2004.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka