Rubavu: Umugabo uregwa kwica nyirasenge yakatiwe igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugabo witwa Uwimana Samuel icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aho mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2022 ahagana saa tatu n’igice (21h30), yagiye mu rugo rw’umusaza witwa Athanase w’imyaka 97 y’amavuko na Asteri w’imyaka 90 y’amavuko, yica urugi rw’inzu, yinjiramo abasanga mu cyumba baryamamo, arababyutsa, igitanda aracyegeka, abakubita inkoni mu mutwe no ku mabako kugeza ubwo nyirasenge apfuye.

Uwo mugabo avuga ko yazizaga nyirasenge ko bamubwiye ko ari we umuroga, naho umugabo we amusiga yakomeretse bikabije ajyanwa mu bitaro, ari muri koma atabasha kuvuga.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko UWIMANA Samuel aburana yemera icyaha avuga ko yabwiwe ko nyirasenge ari we umuroga, akaba yaragiyeyo yasinze ashaka kubabaza aho babika ibyo birozi, ahageze arababyutsa ababajije aho babibika, nyirasenge amusubiza ko nta birozi afite, arabakubita yumvise batakivuga arigendera.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka