Urubanza rwabaye ku rukiko rwisumbuye mu karere ka Rubavu taliki 15/9/2014 mu rubanza rw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo kuri rwiyemezamirimo Nikuze Gaudence, umugabo we Seburikoko Jean, Hitimana Cesar, Mwemezi Assouman na Hagumimana Jean Pierre bari abakozi mu nzego zibanze baregwaga kunyereza umutungo wa Leta no gutanga no kwakira ruswa.
Ibi byaha abaregwa ngo babikoze hagati mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2014 ubwo Nikuze Gaudence usanzwe ari rwiyemezamirimo yatsindiye gusarura ibiti 84 muri Gishwati ariko igikorwa akagiha umugabo we Seburikoko Jean waje gutanga amafaranga arenga 700 000frw afatwa nka ruswa kugira ngo ateme ibiti birenze umubare.
Aya mafaranga yatanzwe ku bayobozi b’inzego zibanze nka Mukandutiye Adeline ubu watorotse ubutabera, Hitimana Cesar ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kanama wahawe 600 000frw, Harerimana Jean Pierre wahawe 50 000frw, Hagumimana Jean Pierre wahawe 20 000frw na Simbahunga Isae wahawe 105 000frw.

Aya mafaranga ngo yatanzwe yatumye hatemwa ibiti birenze umubare w’ibicyenewe mu ishyamba rya Gishwati, bituma urukiko rukurikirana ababitemye n’ababigizemo kwangiza umutungo wa Leta cyane ko ibi biti byinshi byatewe mu kubungabunga ishyamba rya Gishwati no kurinda ibidukikije hakumirwa amasuri akunze guteza ibibazo abaturiye umugezi wa Sebeya.
Mu rubanza rw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo nyuma yo kumva icyo ubushinjacyaha buvuga n’ibisobanuro by’abaregwa n’ababunganira, urukiko rwasanze Nikuze Gaudence n’umugabo we Seburikoko Jean hamwe na Hitimana Cesar bakurikiranwa bafunze by’agateganyo kubera kwangiza umutungo wa Leta no gutanga ruswa.
Urukiko kandi rwasabye Mwemezi Assoumani na Hagumimana Jean Pierre bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko badashobora gusibanganya ibimenyetso.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko bamwe mu bakozi bafite imikorere mibi bashobora kubura imirimo, hakaba hari abakozi 18 bamaze kuvanwa ku mirimo kubera imikorere mibi, kwica akazi no kunyereza umutungo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|