Rubavu: Bahame yasabye kuburana ari hanze kuko Kayitesi bakurikiranyweho ibyaha bimwe yafunguwe

Uwahoze ari umuyobozi w akarere ka Rubavu Bahame Hassan, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira Ruswa, yasabye kuburana ari hanze, nyuma uko Kayitesi Judith bareganwa afunguwe kubera yabyaye abazwe.

Bahame Hassan yabisabye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 1/6/2016 ubwo yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu rubanza nshinjabyaha. Bahame ufatanyije icyaha na Kayitesi Judith, yatangaje ko yitabye urukiko yiteguye Ku burana ariko kuba asanze uwo barehanwa adahari ataburana wenyine.

Asaba ko nawe yarekurwa akaburana ari hanze kuko n uwafatanywe igihanga cya Ruswa urukiko rwasanze ntacyo yakwangiza afunguwe.

Kayitesi wari umunyamategeko w akarere ka Rubavu yafatanywe Ruswa ya miliyoni enye, avuga ko yari yatumwe na Bahame wari umuyobozi w akarere. Yafunzwe atwite inda nkuru kugeza aho abyariye kuri Gereza abazwe biba ngombwa ko afungurwa, kugira ngo ubuzima bwe n ubw’umwana bwitabweho.

Umunyamategeko wunganira Kayitesi mu rukiko akaba yatangaje ko adashobora guhagararira Kayitesi mu rukiko adahari kuko inyito y icyaha aregwa gifatwa nk ubugome kandi nyiracyo adahagararirwa.

Bahame yasabye urukiko Ku murekura kuko uwafatanywe igihanga cya Ruswa yarekuwe nawe akajya yitaba urukiko ari hanze kandi gufungurwa kwe bitakwica iperereza kuko ryarangiye.

Ubushinjacyaha bwabajijwe ku kifuzo cya Bahame bwagiteye utwatsi bushingiye ko Kayitesi yafunguwe kubera impamvu zigenwa n amategeko mu kurengera ubuzima bw umwana n’umubyeyi. Buvuga ko Bahame nta mpamvu yatuma afungurwa nkuko Kayitesi yafunguwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwafashwe umwanzuro wo gusubika urubanza rukabanza rukiga ku ntambamyi za Bahame, umwanzuro ukaba uzatangwa n urukiko tariki ya 3/6/2015 saa munani.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Meya Bahame Yari afite support ya bamwe mubayobozi bingabo aho Rubavu.ntabwo yakoranaga na vice mayor gusa.
nibacukumbure hari byinshi yaregwa.

alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

Ariko kweri ko babaha ibikenerwa mu kazi bagiye barya umushara wabo.ahubwo umenya akarere ka Nyagatare ko byemewe gutanga ruswa.uretse ba vice mayor babadamu.ariko abagabo bo ni ibirura.Gouvernemen yite kuri Nyagatare kuko sinzi igihugu irimo niba ari icyo Nyakubahwa muzee ayobora.

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka