RIB yasabwe gukaza ingamba zo gukumira ikibazo cy’abangavu baterwa inda
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), gukaza ingamba mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo baganiraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, by’umwaka wa 2023-2024 .
Mu bibazo byagaragajwe n’iyo Komisiyo, harimo n’icyo gusambanya abangavu ndetse bamwe muri bo ntibahabwe ubutabera uko bikwiye, bakabaza impamvu zituma ubwo butabera batabubona.
Hashingiwe ku bushakashatsi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yakoreye mu turere 10 dufite imibare iri hejuru y’abangavu batewe inda muri Gashyantare 2024, aho ubu bushakashatsi bwibanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe gusuzuma ingaruka zaryo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abangavu batewe inda, ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kuregera indishyi zikomoka ku cyaha; ubushakashatsi bwagaragaje ko abangavu 470 (68%) bafite imyaka iri munsi ya 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi bafite imyaka y’ubukure bafatwa ku ngufu.
Iyi Komisiyo yavuze ko byagaragaye ko abangavu baterwa inda abenshi batagerwaho na serivisi z’ubutabera, ziteganywa n’amategeko arengera abakorewe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo no gusambanya abana.
Ibibazo birimo ni uko abangavu bangana na 2% mu babajijwe, bamwe babazwa batunganiwe, hakabamo n’ababana n’ababahohoteye, abandi bahakana ko ari bo babateye inda, abandi bagatoroka ubutabera.
Mu bangavu batewe inda 520 babajijwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 194 (31%) bashatse ubufasha mu by’amategeko naho 69% ntibagejeje ibirego byabo mu nzego z’ubutabera kugira ngo zibikurikirane, bikaba biteye inkeke kutamenyekanisha ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.
Abangavu batewe inda, 55% bahuye n’ikibazo cy’ababateye inda banze kwemera mu buryo bwemewe n’amategeko abana babyaranye.
Ikindi cyagaragajwe n’iyi Komisiyo ni icyuho hagati y’abahamwa n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’abatanga indishyi ku bahohotewe kuko mu bangavu 27 bahohotewe, ababahohoteye bagahamwa n’icyaha ni 3.7%.
Abadepite babajije RIB mu bubasha ihabwa n’itegeko ryo gukumira ibyaha, bati “ni izihe mpamvu icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kwiyongera?”
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga, yagaragarije Abadepite zimwe mu mpamvu zituma iki cyaha kidacika, ngo bituruka ku guhishira amakuru ku bangavu.
Ati “Hari abangavu baterwa inda bakabihishira biturutse ku mpamvu zitandukanye, zirimo ko uwayimuteye yamusabye kumuhishira akanamwemerera ko azamufasha, akazarinda abyara ayo makuru ataramenyekana”.
Col Ruhunga yavuze ko hari n’aho bimenyekana biturutse kwa muganga, aho umukobwa ashobora kujya gupimisha inda cangwa kubyara, abaganga bareba bagasanga adafite imyaka y’ubukure bagatanga amakuru, ariko ugasanga nyiri guhohoterwa ntashaka ko ayo makuru amenyekana.
Iyo habayeho gukurikirana uwamuteye inda, usanga imiryango yo ku mpande zombi itangiye gutera amahane kubera ko uwo mugabo bamufunze, ndetse n’uwo mukobwa muto watewe inda agatangira kuburana agaragaza uburyo atazabasha kurera uwo mwana, agasaba ko umugabo yarekurwa.
Ati “Iyo bigenze bityo ntibitubuza gutanga ubutabera kuri uwo mugabo wahohoteye uwo mwangavu”.

Ikindi cyagaragajwe na RIB ni uko hari n’abatoroka ubutabera mu gihe hagikorwa iperereza kuri icyo cyaha, bigatuma uwahohotewe adahabwa ubutabera bwuzuye.
Ati “Imiterere y’ibi byaha ni ibintu bisaba ibimenyetso, ndetse bigapimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga, bigasaba ko amakuru agomba gutangirwa igihe”.
Col Ruhunga yasobanuye ko kugira ngo iki kibazo cy’abangavu baterwa indwa gikemuke, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ( MINALOC), umuryango umwana akomokamo ndetse No mu muryango nyarwanda ubonye amakuru y’ihohotera rishingiye ku gitsina akayatangira ku gihe.
RIB ikora iki mu guhangana n’ibibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?
Hon. Kayigire Therence yabajije RIB icyo ifasha abangavu bahohotewe, igihe bashaka gupimisha isano iri hagati y’umwana n’umugabo wamuteye inda.
Col Jeannot Ruhunga yasobanuye ko hari ibikorwa RIB ikora birimo korohereza abangavu, igihe bashaka gupimirwa ADN ngo hamenyeka isano iri hagati y’umwana n’Uwamuteye inda nta kiguzi asabwe.
Ati “Hari ingengo y’imari ikora ibyo bikorwa byose, nubwo bihenze birakorwa kandi uwagannye ubutabera akabuhabwa”.
Aha ni naho yagaragaje imikorere ya Isange One Stop Center, aho iba ifite umukozi ukora ubujyanama mu by’ihungabana kugira ngo afashe uwahohotewe.
Col Ruhunga yagaragaje ko hari ingamba nyinshi zigamije gukumira icyo cyaha, zirimo no gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, hagaragazwa ububi n’ingaruka bigira ku muryango nyarwanda.
Ati “Dufite uburyo bwinshi tujya muri iyo gahunda yo gukumira, harimo gukora ubukangurambaga cyane cyane aho tubona icyo cyaha cyiganje, tugahugura abayobozi b’inzego z’ibanze mu buryo bwo gutahura n’ingaruka zo kutamenyekanisha icyo cyaha. Tujya mu mashuri, nk’ubu nabaha urugero rw’ibyaha tutari tumenyereye kubonera ibirego, aho abana basigaye barega ababyeyi, akarega se, musaza we cyangwa nyirarume wamufashe ku ngufu.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga hagiye hagaragara ko n’abana batinyuka, aho usanga n’abana b’abahungu basambanyijwe basigaye bamenya gutanga ibirego.
Ati “Abana b’abahungu bafatwaga ku ngufu ntibavuge, ariko uko tugenda dukora ubukangurambaga bagenda babona ko ari ibyaha, ibyo byose bigenda byongera imibare y’ibyaha bigenda bivugwa. Si icyorezo gishya ahubwo ni uko abantu bagenda batinyuka.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragarije Abadepite ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, hakurikiranywe amadosiye 4,567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.
Dr Murangira yavuze ko muri ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4,849, abakobwa ni 4,646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4,901 barimo 4,767 b’abagabo n’abagore 134.
Dr. Murangira yagaragaje ko impamvu imibare y’abakekwa iruta imibare y’abasambanyijwe, ari uko hari ubwo usanga dosiye imwe ishobora gukekwamo abantu barenze umwe.
Ati “Urebye abakekwaho gusambanya abana ni bo benshi kuri bariya basambanyijwe. Bivuze ko hari igihe usanga hari dosiye imwe ishobora kubamo abakekwa barenze umwe.”
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angelique, yavuze ko imiterere y’icyaha cyo gusambanya abana, usanga iyo bigeze mu nkiko uru rwego rutsindwa imanza ku kigero cyo hejuru, bigendanye n’uko hari ubwo ibimenyetso bibura.
Ati “Bigaragara ko ibi byaha byo gusambanya abana ku bijyanye n’ikigero dutsindiraho imanza kiri hasi, ugereranyije n’ibindi byaha muri rusange. Ku bindi byaha kuri dosiye 100 turegera urukiko 93 turazitsinda, tugatsindwa zirindwi. Ariko iyo bigeze kuri ibi byaha bijyanye no gusambanya abana, kubera ingorane nyinshi zirimo ntabwo ari cyo kigero dutsindiraho. Bivuze ko imiterere y’icyaha ubwacyo n’uburyo gikurikiranwa, gisaba ikintu cy’umwihariko kirimo no gushaka ibimenyetso bitarasibangana.”

Habyarimana yagaragaje ko gutinda gutanga amakuru no gutinya ko byamenyekana nabyo biri mu bibitinza, hakaba hari n’ibyaha bitagaragaza ibimenyetso bityo ntihatangwe ubutabera bukwiye.
Habyarimana avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’ubuyobozi, n’inzego z’ibanze zikajya zitanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibimenyetso bidasibangana, bigafasha gutanga ubutabera bwuzuye.
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo RIB yashobora kurwanya abantu batera inda.Kubera ko ni ibintu bikorerwa mu bwiru (in hiding),kandi akenshi ku bwumvikane.Ikindi kandi,n’abakozi ba RIB barashurashura !! Umuti rukumbi nuko abana b’abakobwa bakwirinda kwishyira abahungu.Abaterwa inda n’abazikuramo,ni millions na millions kandi ku isi hose.Ikibabaje nuko usanga abagabo bafite abagore nabo batera inda abana b’abakobwa.Gutera inda,gusambana muli rusange,byavaho gusa aruko abantu bumviye imana ibitubuza.Ariko kubera ko abantu bananiye imana,izabyikorera ku munsi wa nyuma wegereje,ibakura mu isi,ikazasigaza gusa abayumvira bazabaho iteka mu isi izaba paradizo.