Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka (MLCD) yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.
- Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa Gatatu
Yabivuze mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 ryabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali.
Iri buranisha ryari risanzwe ribera ku cyicaro cy’urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, rukaba rwimuriwe muri iki cyumba, i Kigali kubera impamvu zatangajwe zirimo, kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no korohereza abaregera indishyi muri uru rubanza kugira ngo babashe gukurikira iburanisha ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha abaregwa bakurikiranyweho n’imyirondoro yabo, Perezida w’Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, uyoboye iburanisha yatanze umwanya ngo abaregwa bagire icyo bavuga kuri iyo myirondora n’impapuro z’ihamagara ndetse n’ibyaha baregwa.
Nyuma ya Nsabimana Callixte, na Herman Nsengimana, hakurikiyeho Paul Rusesabagina maze abajijwe niba umwirondoro yasomewe ari uwe arabihakana kuko ngo banditse ko ari Umunyarwanda kandi ari Umubiligi.
Yasabye ko mu mwirondoro handikwamo ko ari Umubiligi naho ku byaha yasomewe, avuga ko ntacyo abihinduraho.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Video: Uko Rusesabagina yagejejwe i Kigali muri ‘Operation’ ya Bishop Niyomwungere
- Ibikubiye muri raporo y’urukiko nyuma yo gusura gereza Rusesabagina afungiyemo
- Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bongeye kwitaba urukiko
- Video: Reba uko Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bageze ku rukiko
- Umuvugabutumwa Niyomwungere yasobanuye uko yazanye Rusesabagina mu Rwanda
- Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ntabwo byakwitwa gushimuta - Ubushinjacyaha
- Urukiko rusabiye Rusesabagina kongererwa amasaha yo gutegura urubanza no guhabwa mudasobwa
- Rusesabagina yasabye guhabwa igihe cyo gukomeza gutegura urubanza
- Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda inyandiko ziramutamaza
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|