Paris: Urubanza rwa Bucyibaruta ukekwaho ibyaha bya Jenoside rwakomeje

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ari nawo munsi wa gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yongeye kwitaba urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo yise ‘Le genocide au Village’, kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Urukiko rwa rubanda rwa Paris
Urukiko rwa rubanda rwa Paris

Laurent Bucyibaruta, wasabye ko amasaha y’urubanza yagabanywa kuko ngo afite intege nke, yitabiriye urubanza, aho yinjiye mu rukiko yitwaje imbago imwe. Ni urubanza rwamaze amasaha hafi ane, ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’uregwa, bwabajije ibibazo Dr Helene Dumas, ku mpamvu avuga ko Laurent Bucyibaruta atakagombye kwiregura, avuga ko atamenye iby’ubwicanyi bwaberaga muri Perefegitura yayoboraga.

Umushinjacyaha yabajije Mme Dumas, niba akurikije uburyo inzego zari zubatse icyo gihe, byarashobokaga ko Laurent Bucyibaruta atamenya ko hari ubwicanyi bwabereye muri Perefegitura ayobora, asubiza ko inzego zari zubatse kuva kuri perefegitura kugera kuri serire ,bahanaga amakuru na gahunda zari zigamije kurimbura abatutsi, kandi ko zayoborwaga n’abayobozi bakuru, zimwe mu nama zikaba zarakorwaga na Laurent Bucyibaruta.

Yavuze ko guhera ku itariki ya 20-21 Mata, abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bamaze kwicwa ku ishuri rya ETO Murambi, kuri Kiliziya ya Cyanika na Kaduha, kuko bari babanje kubegeranya bose bababwira ko ari ukubarindira umutekano.

Nyamara nyuma yaho, Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama yise yo kugarura umutekano muri Gikongoro, aho yavugaga ko ibyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko, ndetse ari n’ibikorwa by’urugomo.

Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’iza gisirikare, Laurent bucyibaruta yasabye abayobozi ba za komini kubwira abaturage gukaza umutekano, ndetse no gushyira za bariyeri ahantu hanyuranye, nko kuri kilizya za Cyanika na Kaduha, ku kigo nderabuzima cya Murambi, kandi ko bagomba kurwanya umwanzi. Dr Dumas, yavuze ko iyo nama ntacyo yatanze, kuko abantu barushijeho kwicwa.

Ubushinjacyaha bwamubajije kandi kugira icyo avuga ku mvugo zakoreshwaga mu gihe cya Jenoside, asubiza ko hari amagambo asanzwe akoreshwa mu Kinyarwanda, ariko adasobanuye ibintu bibi, nko gukora, guhiga, ku buryo kumva cyangwa gusoma ibyo abayobozi bavugaga wakumva ari ibisanzwe. Nyamara ariko, yari yarahinduriwe igisobanuro cyayo, akoreshwa mu guhamagarira abahutu kwica Abatutsi.

Me Jean Marie Biju Duval wunganira uregwa, yabajije niba kuba Jenoside yari ivanze n’intambara, bitashoboraga gutuma bamwe mu bayobozi batakaza ubushobozi bwabo. Mme Dumas avuga ko hari aho byagiye biba, abayobozi batitabiriye umugambi wa Jenoside bakicwa, ariko ko ibi bitari rusange mu gihugu hose.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, hazumvwa umutangabuhamya Dismas Nsengiyaremye, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuva muri Mata 1992 kugera muri Nyakanga 1993.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka