Nyuma y’igihe kinini yemerewe impozamarira ko yafashwe ku ngufu, arasaba kurenganurwa

Umugore w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo arasaba ubufasha kuko nyuma yo gusambanywa ku ngufu bikamuvurimo ubumuga bukomeye ataranabona indyishyi y’akababaro yatsindiye.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu na Hakizimana Jean Paul muri Nzeri 2008, uyu mugore yitabaje ubutabera maze muri Gashyantare 2009 urukiko rwisumbuye rwa Huye rwanzura ko Hakizimana ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 akanatanga indyishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 50.

Uyu mugore avuga ko kugeza ubu uyu nta faranga na rimwe yari yabona ndetse akaba yaritabaje na zimwe mu nzego nka HAGURUKA ngo zimuvuganire ariko ngo kugeza n’ubu nta gisubizo yari yabona.

Kubera ubumuga uyu mugore yasigiwe no gufatwa ku ngufu butuma agendana sonde imuri mu mubiri nta murimo ashobora gukora. Abisobanura muri aya magambo: “ Nari nsanzwe ndi umudamu w’umuhinzi ubasha gukora nkatunga abana banjye, ariko kugeza ubu abana bafite ingaruka y’ibyambayeho kubera ko nta kintu nkibasha gukora, mbese nta mibereho.”

Avuga ko hari umwana we wahisemo kuva mu ishuli kubera ko ava ku ishuri ntabone ibyo kurya. Mu ijwi ryuzuye agahinda yagize ati “Ubu nta kintu na kimwe mfite mperaho, ni ukubaho gutyo gusa abagiraneza bakagenda bamfasha ari abampa udushyimbo, utujumba, abana bakarya bakabasha kuramuka.”

Ibyago mu bindi

Mu gihe uyu mugore agihangana n’ubuzima abayemo nyuma yo gufatwa ku ngufu, imvura yaramusenyeye ku buryo we n’umuryango we bacumbitse mu baturanyi. Abisobanura atya: “Nari mfite inzu nabagamo ariko kino kiza cy’imvura cyaraje kirayigusha. Ubu abana bamwe nabacumbikishirije mu baturanyi nanjye mba kwa musaza wanjye.”

Umwe mu baganiriye n’uyu mugore yagize ati “Ni ukuri uyu mugore akwiye ubufasha.” Uyu mugore, mu bwitonzi burimo agahinda yagize ati “Uwangirira neza yamfasha nanjye nkareba uburyo nababo mu minsi mike nshigaje.”

Imvano y’ibibazo

Tariki 11/09/2008 nibwo uyu mugore yafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Hakizimana Jean Paul bakunze kwita Cyabikote.

N’agahinda kenshi ndetse n’amarira amushoka ku nkovu zo mu maso, uyu mugore yadusobanuriye ko yari avuye ku isoko mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba arikumwe na Hakizimana amuri inyuma. Ageze aho atandukanira n’uyu musore yamusezeyeho ati “Njyewe ni aha nzamukira.”Ako kanya uyu musore yahise amufata ukuboko hanyuma amutura hasi. Uyu mugore avuga ko yagerageje kuvuza induru ariko umusore agahita amuruma umunwa arawuca.

Hakizimana ngo amaze kubona ko uyu mugore atagishoboye kuvuza induru kuko yari amaze kumuca umunwa, yahise amusambanya ku ngufu. N’ikiniga cyinshi uyu mugore yagize ati “amaze kubona ko nta ntege nkifite numvaga ntanagitekereza neza,yaje kunkurura anjyana munsi y’umuhanda.”

Uyu musore ngo yahise amusambanya ku ngufu ndetse amwangiza nyababyeyi ku buryo bukomeye kuko atabasha kwituma mu buryo busanzwe. Abaganga bamushyize sonde iciye mu rubavu akoresha mu kwituma ibyoroshye n’ibikomeye. Abaganga kandi bemeje ko uyu mugore yagize ubumuga buri ku kigereranyo cya 80% azabana nabwo ubuzima bwe bwose.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abagabo baragwira ,iki gihano yahawe ni gito cyane!
Yamuteye ubumuga butazakira kubera kumufata ku ngufu.
Gufugwa burundu nibyo byari bimukwiriye.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka