Nyaruguru: Babiri bakatiwe gufungwa abandi bane bagirwa abere ku cyaha cyo gukubita umuntu bikabyara urupfu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye abantu babiri gufungwa imyaka iri hagati y’itanu n’icumi, naho abandi bane bareganwaga muri uru rubanza bagirwa abere, urubanza rwabereye rukanasomerwa aho icyaha cyabereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru.

Abari bakurikiranywe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bakaba basomewe urubanza kuri uyu wa kane tariki ya 22/05/2014ni Hagenimana Damascène, Burindwi Innocent, Sindayigaya Juvenal, Nzeyimana Emmanuel, Bizumuremyi Innocent na Nsabiyaremye Modeste.

Aba bantu bari bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwitwa Shyirambere Augustin wari uri ku irondo tariki 12/01/2014 ubwo yari abasanze mu kabari ka Sindayigaya akabasaba gukinga bagataha.

Nyuma yo kubasaba gukinga bagataha Hagenimana ngo yamukubise ikofe naho Burindwi amukubita umugeri agwa mu mukingo hanyuma Shyirambere aza kubyuka arataha, ariko nyuma aza kuremba bamujyana kwa muganga ndetse aza kuhasiga ubuzima bukeye bwaho.

Haba mu bushinjacyaha, mu bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, Hagenimana yemeye icyaha naho Burindwi acyemera mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ariko ageze mu rukiko yisubiraho aragihakana.

Abandi bane bareganwaga bo bavuze ko nta ruhare bagize mu cyaha bari bakurikiranyweho ndetse hakaba nta n’uwabashinje n’ubwo bose, uretse Bizumuremyi wari uri mu kabari ke kari ku ruhande, bari kumwe n’abakubise Shyirambere ubwo yabasabaga gukinga akabari, ariko bakaba baramukubitiye hanze.

Nyuma yo gusesengura ubuhamya bw’abatangabuhamya, kwiregura kw’abaregwa ndetse n’ibimenyetso bya muganga byerekana ko Shyirambere yapfuye azize ko yakubiswe, urukiko rwari ruhagarariwe na Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Athanase rwahamije icyaha Hagenimana na Burindwi maze rugira abere bagenzi babo bane bareganwaga.

Ubwo urubanza rwaburanishwaga mu mizi, Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye bose uko ari batandatu gufungwa imyaka 12, ariko rwakatiye Hagenimana gufungwa imyaka itanu agatanga n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 ngo kuko yemeye icyaha ndetse akaba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Burindwi we urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 10 kuko yabanje kwemera icyaha mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ariko yagera mu rukiko akagihakana, ariko nawe akaba atahawe igihano kinini giteganywa n’itegeko kuko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera, naho amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi 50 akazava mu isanduku ya Leta kuko baburanye bafunzwe.

Sindayigaya, Nzeyimana, Bizumuremyi na Nsabiyaremye bo bagizwe abere ndetse urukiko rutegeka ko Sindayigaya wari ufunganywe by’agateganyo na Hagenimana na Burundwi ahita arekurwa nyuma y’isomwa ry’urubanza kuko abandi babaye abere batari bafunze.

Nsabimana Vincent, umwe mu baturage bakurikiranye uru rubanza avuga ko kuba urukiko rwimuka rukabegera bishimangira ko ubuyobozi bwegereye abaturage ndetse ukaba n’umwanya wo kwiga ububi n’ibihano by’ibyaha.

Ati “Kuba urukiko rwaje gucira imanza ahantu habereye icyaha turabishimye n’ubuyobozi bwegereye abaturage. Nk’ubu umuntu watekerezaga gukora icyaha cyo kugira ngo yice undi arahita agira ubwoba kubera ko ibintu bibera mu ruhame. Naho mbere twumvaga ngo imanza zabereye kure ntitumenye uko zaburanishijwe, ariko ubu buri wese yahakuye isomo”.

Amategeko ateganya ko mu minsi 30 uruhande rutanyuzwe rushobora kujurira, bivuga ko ubushinjacyaha cyangwa se abahamwe n’icyaha hagize uruhande rutishimira imikirize y’urubanza hakiri amahirwe yo kujurira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka