Nyarugenge: Urubanza rwa Davis D na bagenzi be rwasubitswe kuko ngo batiteguye kuburana

Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.

Ni urubanza rwari ruteganyijwe kubera mu rukiko rw’ibaze rwa Nyarugenge ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku baregwa, ari bo Ngabo Richard (Kevin Kade) na Habimana Thierry, bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure na Davis D ukekwaho ubufatanyacyaha cyangwa kuba icyitso muri icyo cyaha.

Abo bose basabye kutaburana kuko uretse Davis D wari ufite umwunganizi na we wavuze ko atiteguye kuko atabonye umwanya wo gusoma dosiye, abandi bo nta bunganizi bari bafite, ni uko Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko kuburana bunganiwe ari uburenganzira bwabo.

Ababurana basabye urukiko ko urubanza rwabo rwasubikwa kubera izo mpamvu, na rwo rubaza Ubushinjacyaha icyo bubivugaho, buvuga ko kuba bagaragaje ko batiteguye kuburana kubera impamvu basomanuye ari uburenganzira bwabo, ariko ko umwanzuro ufatwa n’urukiko.

Nyuma y’uko Umucamanza yumvise impande zombi, yahise yemeza ko urubanza rusubitswe, rukazasubukurwa ku itariki 12 Gicurasi 2021 saa mbiri za mu gitondo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Icyishaka David (Alias Davis D) we na bagenzi we batawe muri yombi ku matariki ya 21 na 24 Mata 2021, bamaze iminsi 14 bafungiwe kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mumujyi wa Kigali.

Umwana uvugwa wasambanyijwe afite imyaka 17, babiri muri abo basore akaba ari bo bamusambanyije mu bihe bitandukanye bamushutse, na ho undi akaba ari umufatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya uwo mwana.

Davis D na Kevin Kade ni abahanzi nyarwanda mu gihe Habimana Thierry we akora umwuga wo gufotora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka