Nyanza: Uwibye moto umumotari amunize yasabiwe imyaka itanu y’igifungo

Ingabire Jules w’imyaka 27 y’amavuko ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu kubera ngo yibye moto umumotari akanamuniga.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 25/09/2014, ubushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana bwasobanuye ko tariki 04/05/2014 ahagana nka saa moya z’ijoro Ingabire Jules yateze moto asaba umumotari kumunyuza mu nzira nawe yari azi neza ko ari bwamburirwemo afatanyije n’izi nsoresore zari zabateze kandi zibiziranyeho nawe.

Umumotari witwa Sibomutima Fils wibwe ndetse akananigwa kugeza na n’ubu iyo moto ye yaburiwe irengero nk’uko uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje abisobanura.

Ngo ubwo uyu mumotari yari ageze ahantu hadatuwe Ingabire Jules yahise amuniga mu kanya gato izindi nsoresore ziba zivumbutse mu kigunda zatsa ya moto maze iba iburiwe irengero ityo mu gihe Ingabire Jules we yari akigundagurana n’umumotari rwabuze gica.

Mu kwisobanura kwe Ingabire Jules yabwiye urukiko ko umumotari ariwe wiyibishije iyo moto kugira ngo abone uko ayiriganya umukoresha we ariko ubushinjacyaha ibi bubyamaganira kure bukavuga ko ari uburyo bwo kuyobya uburari.

Ubwo ubushinjacyaha bwasabwaga n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kugira icyo buvuga kuri uru rubanza rwarezemo Ingabire Jules bwasabye ko ahabwa igihano cy’imyaka itanu ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 y’u Rwanda.

Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ritegerejwe tariki 24/10/2014 umumotari Sibomana Fils wibwe moto ye yishimiye igihano ubushinjacyaha buri gusabira Ingabire.
Yagize ati: “Kiriya gihano nicyo rwose ahubwo urukiko ruzashishoze neza rukimuhe nk’uko yagisabiwe”.

Uyu mumotari kandi akomeza avuga ko mu gihe urubanza ruzaba rubaye ndakuka nawe azaregera indishyi z’akababaro zikomoka ku kuba kuva moto yakwibwa nta kindi kintu akora gishobora kumutunga kikanamutungira umuryango.

Abakora umwuga w’ubumotari mu mujyi wa Nyanza baravuga ko ubujura bwa moto bumaze gufata intera ndende ngo bamwe bazibwa bazambuwe ku ngufu abandi bakabasinziriza bagashiduka zibwe rimwe na rimwe ntibamenye irengero ryazo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka