Nyanza: Umuyobozi yafunzwe by’agateganyo akekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Ku gicamunsi cya tariki 5/04/2012 Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko Kayiranga Callixte ajya gufungirwa by’agateganyo muri gereza ya Karubanda iri i Huye mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’icyaha akurikiranweho cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Iki cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyafatiwe Kayiranga Callixte cyari mu byifuzo by’umushinjacyaha bwerekanye ko aramutse akurikiranwe ari hanze hari ibimenyetso simusiga byerekana ko yaca mu rihumye ubutabera cyangwa akajya gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyo bushinja Kayiranga Callixte ari icyaha gihanishwa igifungo kigeze ku myaka ibiri iyo nyiri ukugikora kimuhamye.

Urwego rw’ubushinjacyha bwagiraga buti: “Kuba hari impungenge ko ashobora gucika ubutabera niyo mpamvu agomba gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo dosiye ikomeze gutegurwa neza”.

Me Misago Jean Pierre wunganiraga Kayiranga Callixte yamaganiraga kure icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha avuga ko umukiriya we nta mpamvu n’imwe yamutera gucika ubutabera akaburirwa irengero.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ Itegeko rivuga ko umucamanza ashobora gufunga umuntu by’agateganyo ariko kandi akaba yanamufungura akamutegeka ibyo agomba kubahiriza ariko adafunzwe. Ngaho Nyakubahwa perezida w’imiburanishirize koresha ububasha ahabwa n’amategeko ufungure uyu Kayiranga”.

Nyuma y’uko urukiko rwa Busasamana rwiherereye rugasuzuma mu bushishozi bwarwo ibyazuzwe n’ababuranyi b’impande zombi rwemeje ko Kayiranga Callixte hari impamvu zikomeye zatuma afungwa nk’uko ubushinjacyaha bwabisabye.

Kayiranga Callixte ubwo yatabwaga muri yombi na Polisi tariki 28/03/2012
Kayiranga Callixte ubwo yatabwaga muri yombi na Polisi tariki 28/03/2012

Mu gitondo cya tariki 05/04/2012 Kayiranga Callixte yagaragaye imbere y’urukiko ari kumwe na Me Misago Jean Pierre umwunganira mu mategeko ariko mu isomwa ry’icyemezo ku ifungurwa n’ifungwa ry’agateganyo nta n’umwe muri bo wahakandagiye usibye abo mu muryango we bari bakubise buzuye icyumba kiberamo imiburanishirize y’imanza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Amakuru dufite yizewe ni uko imvura yaguye ari nyinshi mu gihe cy’isomwa ry’icyemezo cyafashwe n’urukiko ariyo yatumye Kayiranga Callixte n’umupolisi wamuherekezaga batabasha bombi kugaruka.

Kayiranga Callixte wari umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu kagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yafashwe na polisi y’igihugu tariki 28/03/2012 akekwaho kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 450 akomoka mu mitungo yagiye ateza cyamunara mu bihe bitandukanye ariko ntayahe abacitse ku icumu rya Jenoside yabaga yishyurije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abobayobozi barya ibigomba kuzatunga abana babo nabuzukuru babo bakabahoneza bajye babafunga unyereje umutungo wigihugu ntaba yifujeko umwana we azatera imbere ahubwo aba ashize indaye imbere kandi mukubatwara bajye babatwara babakandagiye intoki zitinyuka ibigomba guteza imbere abanyarwanda

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Uyu anyibukije uwitwa Beyata wari secretaire executif w’akagari ka KAMUSENYI mu murenge wa BYIMANA nawe n’ubwo yimuriwe mu murenge wa MBUYE yajyiye hari amafaranga yishyurije abangirijwe ibyabo muri Jenoside ntayabahe yateje ibyamunara akayijyanira.

Hari n’undi wacumuye nkawe yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

uyu munyamakuru wakoze itohoza,yarikoze nabi kuko uwo ufunze ,aracyafungiye kuri police station ya busasamana,ntabwo arajya karubanda,ubwo mperuka kuli police le 8/4/2012 yaragihari,rwose mugerageze mujye muduha amakuru yukuri ,murakoze

dawid yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka