Nyanza: Umupolisi yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ubujura bw’ibyuma by’imodoka
Umupolisi witwa Safari Gilbert yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 09 Mata 2015 aregwa ubujura bw’ibyuma by’imodoka y’ikamyo yari yafashwe na Polisi kubera amakosa yari iyikurikiranyeho.
Uyu mupolisi yegejejwe imbere y’uru rukiko ari mu myambaro y’ibara ry’iroza ndetse n’umwe mu bafatanyacyaha be yari muri iyo myambaro usibye abandi babiri bari mu myambaro isanzwe.

Ibyaha by’ubujura bw’ibyuma by’imodoka akurikiranyweho n’ubushinjacyaha arabyenmera mu buryo bweruye ndetse akabisabira imbabazi agasaba ko urukiko rwaca inkoni izamba ntahabwe igifungo cy’imyaka ibiri asabirwa.
Bagenzi be barimo Munyakambere Theogene bakunda kwita Vital na Evode Uwizeyimana baregwa guhishira ibikomoka ku cyaha barabihakana bakavuga ko bazaniwe ibyo byuma ari imari bakabigura bumva neza ko bitibwe.
Bavuga ko bo basanga nta cyaha bakoze cyo kugura ibyo byuma ngo kuko n’ubunbdi ari akazi basanzwe bakora.
Mu kwisobasobanura kwabo umwe muri bo yagize ati “Ntabwo twe twibye ahubwo batuzaniye imari turayigura nk’uko nawe ukeneye igikoresho cy’imodoka yawe twakikuzanira kandi nta nyemezabwishyu ( Facture) twaguha”.
Bo bakomeza bavuga ko iyo mikorere yo kugurisha ibyuma by’imodoka ku babikeneye batitaye ku buryo babibonyemo ndetse n’uwabibahaye isanzwe.
Uyu mupolisi, Safari Gilbert, ari na we nkingi ya mwamba muri uru rubanza yemeye icyaha agisabira imbabazi bitandukanye n’aba bagenzi be babiri bavuga ko bagihakana bivuye inyuma.
Umwunganizi mu mategeko wa Safari Gilbert avuga ko ashingiye ku ngingo ya 35 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha umukiriya we amusabira kugabanyirizwa igifungo cy’imyaka ibiri asabirwa n’ubushinjacyaha.
Iyi ngingo ivuga ko ukurikiranyweho gukora icyaha iyo acyiyemereye mu buryo budashidikanywa, umucamanza waregewe urwo rubanza ashobora kugabanya ibihano byari biteganyijwe kugeza kuri kimwe cya kabiri cyabyo.
Uru rubanza uyu mupolisi aregwamo ubujura kimwe n’abafatanyacyaha be ruzasomwa tariki 07 Gicurasi 2015 ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Well,well Bamubabarire.
rwose bazamugabanye ubwo yiyemereye icyaha