Nyanza: Mukandori yangiwe kuburana ari hanze ya gereza

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwanze icyifuzo cya Mukandori Odette cyasabaga ko akurikiranwaho icyaha cyo kwihekura ari hanze ya gereza kubera ikibazo cy’abana avuga ko afite akeneye kurera.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Mpozayo Radjab bwishimiye icyemezo cyafashwe n’urukiko kuko uwo burega bwamusabiraga kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bukinonosora neza ibikubiye muri dosiye aregwa.

Umucamanza Muhumuza Francois wategetse ko Mukandori afungwa by’agateganyo tariki 31/05/2012 yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku ngingo ya 102 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Umucamanza avuga ko urukiko rwafashe icyemezo ko Mukandori Odette afungwa by’agateganyo kuko ubwe yemera icyaha kandi ko ibyo uregwa avuga ko atamenye uburyo yihekuyemo ari ukujijisha.

Mukandori Odette agomba kuba afunzwe by’agateganyo, agafungirwa muri gereza ya Karubanda mu karere ka Huye; nk’uko urukiko ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwari ruyobowe n’umucamanza Muhumuza Francois rwabitegetse.

Urukiko rwibukije ko kujuririra icyo cyemezo rwafashe bikorwa mu minsi itanu uhereye igihe abarebwa nacyo babimenyesherejwe.

Ubushinjacyaha burega Mukandori Odette kuba tariki 19/05/2012 yarabyaye umwana w’umukobwa akamujugunya munsi y’urugo aho asanzwe amena ibishingwe bikamuviramo urupfu.

Kwihekura ni ubwicanyi cyangwa ubuhotozi bigiriwe uruhinja mu ivuka ryarwo cyangwa rukimara kuvuka; kubyita ubwicanyi cyangwa ubuhotozi biterwa n’uburyo byakozwe; nk’uko ingingo ya 314 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibisobanura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukandori azahanirwe icyaha akurikiranweho nikiramuka kimuhamye kuko ibyo yakoze birarenze.

yohani bosiko yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka