Nyanza: Bagaragaza akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’ubushinjacyaha bukorera ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuwa mbere tariki 30/04/2012, bwagejeje imbere y’ubutabera umusore witwa Bagaragaza Xavier bumurega amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze.

Uwo musore akekwaho kuba yarihandagaje akavuga ko aho kumva indirimbo z’icyunamo yakumva Ndomboro ya Solo ngo anongeraho n’umujinya mwinshi ko arambiwe isoko y’Abatutsi no kuyoborwa nabo.

Yanavuze ko adashaka kuyoborwa n’Umututsi witwa Ignace ariwe mukuru w’umudugudu wa Gakenyeri A mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana atuyemo.

Ayo magambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yayavuze tariki 13/04/2012 ubwo mu gihugu hose hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/04/2012 hatanzwe izindi ngero z’abaturage bagiye bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu biganiro bijyanye n’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe muri iyo nama ngo tariki 10/04/2012 hari undi mugabo witwa Uhagaze Silas nyuma yo kumva ibiganiro byari bijyanye n’icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byaberaga muri buri mudugudu yasabye ijambo avuga ko nta mututsi n’umwe wazize Jenoside mu kagali ka Gahunga mu murenge wa Nyagisozi.

Abari aho bahise bagwa mu kantu nta kuzuyaza bahita bamuta muri yombi ashyikirizwa polisi yari ibegereye; nk’uko Mutabaruka Paulin umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega umuntu asiga ikimwirukaho,ntasiga ikimyirukamo.gusa The Bright Way Club,dukorera kubiro by’umurenge wa Busasamana,muntego dufite nuguhindura imyumvire yabo bantu.ahubwo twabasabaga kuzadusura tukageza kure ibitekerezo byacu kure bibaciyeho.

Simple emmyno yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka