Nyamirama: Umucungamutungo wa Sacco yagizwe umwere nyuma y’igihe afunze
Urukiko rw’iremezo rwa Ngoma rwagize umwere Nyirigira Eric wahoze ari umucungamutungo wa Sacco Abanzumugayo mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza. Nyirigira yari amaze amezi atanu afunzwe akekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga yibwe muri Sacco Abanzumugayo mu kwezi kwa 01/2013.
Iyo Sacco yibwe amafaranga akabakaba miriyoni eshatu hifashishijwe amafishi mpimbano y’abanyamuryango nk’uko Munyemana Deo ukuriye inama y’ubutegetsi y’iyo Sacco yabidutangarije nyuma y’iminsi mike ubwo bujura bubaye.
Hari amafishi ane y’abanyamuryango b’iyo Sacco byari byagaragaye ko yakoreweho inyandiko zibitsa amafaranga kandi ba nyir’amafishi batarayabikije. Abo banyamuryango bagiye babikuza amafaranga batabikije, biza kumenyekana bamaze kubikuza miriyoni ebyiri n’ibihumbi 909 nk’uko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Sacco ya Nyamirama yakomeje abidutangariza.

Nyuma y’aho ayo mafishi agaragariye, ba nyirayo ntibagarutse kuri Sacco. Byongeye n’umunyeshuri wimenyerezaga umwuga muri iyo Sacco ya Nyamirama yahise atoroka ku buryo abantu baketse ko yaba ari we wuzurizaga abo banyamuryango amafaranga ku mafishi ya bo kandi nta yo babikije.
Ubwo bujura bukimenyekana abakozi bose ba Sacco ya Nyamirama batawe muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe, ariko abakora kuri za gishe [guichet] n’umubaruramari baza kurekurwa by’agateganyo kugira ngo serivisi z’iyo Sacco zidahagarara, umucungamutungo akomeza gufungwa.
Umwe muri abo bantu batanu (abanyamuryango bane n’umunyeshuri wimenyerezaga muri Sacco) yaje gutabwa muri yombi arafungwa kugira ngo urubanza rwe n’urwumucungamari wa Sacco ya Nyamirama zizahuzwe ukuri kujye ahagaragara.
Uwatawe muri yombi ngo yavuze ko akomoka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba. Yavuze ko yari yahisemo kujya kubitsa muri Sacco ya Nyamirama kuko yateganyaga kuzajya kuzahatura kera nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Bizimana Claude yabidutangarije.

Nyuma yo kuburana urukiko rw’iremezo rwa Ngoma rwagize umwere Nyirigira Eric, rukatira igifungo cy’imyaka itanu uwo mujura wafashwe, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama yakomeje abivuga.
Ntitwabashije kubona Nyirigira ubwe, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama yadutangarije ko bishoboka ko azahita asubizwa mu kazi kuko yabaye umwere.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uriya mucungamutungo rwose yararenganaga, tumuziho ubunyangamugayo. Nimumusubize ku kazi asanzwe akorana umwete.