Nyamasheke: Umusirikare warashe abantu batanu yahanishijwe igifungo cya burundu

Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.

Sergeant Minani Gervais yari akurikiranyweho icyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, cyo kurasa abaturage batanu bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Sergeant Minani, yahamijwe ibyaha birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye, ubwicanyi buturutse ku bushake, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare.

Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abarimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Icyo gihe yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Mu mvugo igaragaza kwicuza, Sergeant Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.

Zimwe mu mpamvu zatumye akatirwa n’urukiko gufungwa burundu ni uko mu rubanza rwe Umushinjacyaha yashimangiye ko Sergeant Minani Gervais yihoreye akoresheje imbaraga z’umurengera.

Umushinjacyaha yashimangiye ko uregwa afite ubumenyi buhagije mu gisirikare bwo kuba yari kwirwanaho adakoresheje imbunda cyangwa akifashisha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikabakiranura. Ikindi ni uko Sergeant Minani yari kwihorera ku wo bari bagiranye amakimbirane aho guhohotera abo batagiranye ikibazo, nubwo na byo bitari kumuhanaguraho icyaha.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye urukiko kwakira no kwemeza ibyaha Sergeant Minani Gervais ashinjwa kuko n’ubusanzwe yari afite imyitwarire mibi aho yagiye ahanwa mu buryo butandukanye harimo no gufungwa.

Sergeant Minani Gervais ubwo yaburanaga mu mizi yemeye ibyaha, anongera gusaba imbabazi imiryango yahemukiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bamufunge atange nindishyi yakababaro kuriyo miryango5 kbs

faustin yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Amategeko ya gisirikare arasetsa.Ngo "kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye" ?? Bisobanura ko iyo yica abo bantu 5 abitegetswe n’umukurikiye,ntibyaba ari icyaha !!! Nubwo ariko abantu babyumva,ni icyaha mu maso y’imana,niyo yabitegetkwa.Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwica undi.Kereka imana yonyine niyo ifite uburenganzira bwo kwica abanga kuyumvira,kandi niko izabigenza ku munsi w’imperuka wegereje.Nkuko Ibyakozwe (Acts) 5,umurongo wa 29 havuga,iyo umuntu agutegetse gukora icyo imana itubuza,ugomba kwanga.
Tugomba kumvira imana kurusha abantu.Niko havuga.

mpabuka yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka