Nyamasheke: Agiye kugezwa imbere y’ubutabera nyuma yo guta umwana yibyariye agatoroka

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Uwitonze Chantal wavukiye mu mudugudu wa Kamina mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano, aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 7/9/2014 azira guta umwana yari yabyaye mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2014.

Uwitonze avuga ko yasize umwana we ku muturanyi nyuma y’uko yabonaga ko atangiye kumubuza icyashara, kuko nyuma yo kumubyara byagiye bimutesha abakiriya benshi bituma ashaka urugo yamutamo ubundi agahita yigendera gukomeza akazi k’uburaya yari asanzwe akora.

Uwitonze avuga ko uko abashinwa bakora umuhanda bagenda bimuka umunsi ku munsi yabakurikiraga ashaka abagabo bakora umuhanda, gusa ngo yaje kugira amahirwe make aratwita ndetse arabyara bituma akazi ke kagabanuka kandi ariko kari kamutunze bituma ata umwana yibyariye.

Agira ati “ibi nabitewe n’ubuzima bubi nari ndimo, kubera nari mfite umwana byatumaga ntakurikira abagabo banjye aho bagendaga bimukira bigatuma icyashara cyanjye kigabanuka, mfata icyemezo cyo kumusiga ku baturanyi mpita njya gukora ku kibuye, ndasaba imbabazi kuko ntashobora kubyongera ndamutse ndekuwe”.

Uwitonze ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo nyuma yo gutabwa muri yombi ku itariki ya 26/08/2014.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo guta umwana ahantu hazwi yahanishwa igifungo hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5 ndetse n’ihazabu hagati y’ibihumbi 20 kugera ku bihumbi 100.

Kugeza ubu uwo mwana w’imyaka 2, ari kurerwa n’umugira neza witwa Nyiranzabananubishaka Adria, utuye mu murenge wa Kagano.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka