Nyamasheke: Abasirikare bakekwagaho kwica umunyerondo bakatiwe mu ruhame

Abasirikare batanu bashinjwaga kwica Inkeragutabara yari iri ku irondo tariki 25/12/2013 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare rwari rukuriwe na Capitaine Charles Sumbanyi mu ruhame ku kibuga cy’umupira cya Kanjongo tariki 05/06/2014.

Pte Niyonsaba Olivier wemera akanasaba imbabazi ko yishe Ngayaboshya Fulgence muri iryo joro amuteye icyuma ,yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi no kwigomeka ahanishwa igifungo cy’imyaka 11, ba Pte Munyaneza Kevin, Dukuzumuremyi Dan na Nkongori Assouman bahamwe no gukubita no gukomeretsa abanyerondo bahanagurwaho icyaha cyo kwigomeka bahanishwa igifungo cy’amezi 7, mu gihe Rutayisire Emmanuel yahanaguweho ibyaha byose yashinjwaga birimo kuba yaratashye yamenye ko habayeho icyaha ntahite abimenyekanisha ndetse no kwigomeka.

Nk’uko abatangabuhamya babivuze, bemeza ko abo basirikare uko ari batanu bari biriwe banywa inzoga mu kabari ku gasanteri ka Kirambo mu kagari ka Kigoya, mu murenge wa Kanjongo, bigeze mu masaha ya saa yine z’ijoro nyiri akabari akababwira ko ashaka gufunga kuko bwije.

Ngo barahavuye bashaka kujya kunywera mu kandi kabari ariko abacunze umutekano bakomeza kubabwira ko bakwiye gutaha ko amasaha akuze, bageze hafi mu nkengero z’agasanteri bahuye n’Inkeragutabara zari ziri ku irondo bababaza abo baribo n’ikibagenza muri ayo masaha, ngo bahita batangira kubakubita kugeza bishe nyakwigendera.

Umwe mu bari mu Nkeragutabara abivuga muri aya magambo “ubwo twababajije ikibagenza baratubwira ngo mwebwe mutubaza abo turi bo nka nde mwa bajinga mwe, ubwo baratangira baduteragura imigeri, twebwe duhita twiruka tujya gutabaza abasirikare bari bari ku irondo, mugenzi wacu Ngayaboshya Fulgence barakomeza baramuhondagura imigeri ahantu hose, nkomeza kuvuza induru ko batwicanye umuntu, kugeza ubwo umwe akuyemo icyuma arakimutera mu mutima ahita agwa aho, arongera agaruka kureba niba koko yashizemo umwuka”.

Iyi Nkeragutaba ivuga ko abasirikare bahise bahagera bagahita bajya guta muri yombi abo bari bamaze kubikora cyane ko abo basirikare uko ari batanu bari bagumye kugaragara muri ako gace ku buryo bari bazwi.

Hari n’abandi batangabuhamwa bavuze ko babonye icyuma cya Niyonsaba cyuzuye amaraso mu gitondo babyutse.

Bavuga ko bitabaraga

Niyonsaba, mu kwiregura kwe avuga ko yabikoze yitabara nyuma yo kukubitwa ikintu mu ijosi agasubira inyuma akarwana n’abari bamusagariye, mu gihe abandi basirikare bavuga ko bagarutse gutabara mugenzi wabo Niyonsaba, wari uvugije induru avuga ko akubiswe.

Abo bandi bavuga ko bari batandukanye na Niyonsaba ababwira ko agiye kureba umukobwa w’inshuti ye muri ako gasanteri.

Uwitwa Rutayisire Emmanuel yari yamaze gutaha ibyo byose biba, ubushinjacyaha bwo bukemeza ko n’ubwo nta bufatanyacyaha yagize mu byabaga ariko ko atatanze amakuru ngo akumire icyaha cyangwa se ubukana bw’ibyabaye bugabanuke.

Nyuma y’urubanza bamwe mu baturage batangaje ko banyuzwe mu gihe hari abavugaga ko imyaka 11 ari mike ugereranyije n’icyaha cyakozwe gusa bakavuga ko ari isomo ku muntu wese wavutsa umuntu ubuzima yibwira ko atazabiryozwa, gusa urukiko rwavuze ko bagabanyirije ibihano nyuma yo kwemera icyaha bataruhanije bakagisabira imbabazi Abanyarwanda na sosiyete y’abantu muri rusange.

Nitwabashije kubona abo mu muryango wa nyakwigendera ngo batubwire uko babyakiriye.

Urukiko rwavuze ko kujurira bizaba bitarenze iminsi 30 k’uwaba atanyuzwe n’imyanzuro, abaregera indishyi bakazaziregera mu nkiko zibifitiye ububasha.

Uru rubanza rwashojwe uyu munsi rwari rwatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Kamena 2014 ku gicamunsi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka