Nyamagabe: Yashinjwe icyaha cy’ubwicanyi asabirwa gufungwa burundu

Anastase Musirikari yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umuvandimwe we Domitien Sibomana taliki 18 Gicurasi 2014 ubwo bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica akoresheje isuka bariho bacukuza imbago.

Mu rubanza rwabereye mu mudugudu wa Gahina, Akagari ka Bususa, Umurenge wa Kamegeri kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, ubushinjacyaha bwahamije Musirikari icyaha cyo kwica bugendeye ku bimenyetso byo kuba nyirubwite yiyemerera icyaha imbere y’urukiko no kuba yarakoze ayo mahano akoreshe isuka bamusanganye ubwo yafatwaga.

Ibindi binyemetso byagendeweho ni ukuba yariyemereye icyaha imbere y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bwabaganga bwerekana ko nyakwigendera yapfuye akubiswe mu mutwe; nkuko umushinjacya mukuru wurukiro rw’isumbuye rwa Nyamagabe Oscar Butera yabisobanuye akaba anasaba ko uwakoze icyaha yahanishwa igifungo cya burundu.

Musirikari wahise atoroka ubwo yakoraga icyo cyaha agafatirwa i Ndego mu Karere ka Kayonza, ahakana ko icyaha yagikoze abigambiriye ahubwo ko ari ibyago yagize ko yirwanaho kuko Domitien Sibomana ariwe wamutangiye amukubita umuhini w’isuka mu rubavu.

Abaturage batuye bari bitabiriye uru rubanza baranenga ibikorwa by’ubwicanyi ariko ngo ni isomo baba bakuyemo, Evaliste Seneza yagize ati: “tukwiye kujya tureberaho ntidukore ibyaha nkabiriya kuko biteye isoni”.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamegeri icyaha cyaberemo Faustin Bahizi, wari witabiriye uru rubanza yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kwirinda ibikorwa by’ubwicanyi.

Yagize ati: “turasaba abaturage mwese ko ubuzima bw’umuntu bugomba kubahwa niyo haba hari abafitanye ibibazo bakegera abayobozi bakabakiranura.”

Perezida w’iburanisha, Madame Jacqueline Uwimana, ubwo yapfundikiraga uburanisha rya Anastase Musirikare yamenyesheje ko isomwe ry’icyemezo cy’urubanza rizaba saa yine z’amanywa taliki 2 Ukwakira 2014 aho iburanishiriza ryabereye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka