Nyamagabe: Yakatiwe igifungo cya burundu azira kwica umuvandimwe we

Anastase Musirikare wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we Domitien Sibomana bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica amukubise inshuro ebyiri mu mutwe, yakatiwe gufungwa burundu.

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2014, mu mudugudu wa Gahina, Akagari ka Rususa, Umurenge wa Kamegeri, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasomye urubanza rutangaza ko Musirikari yakoze icyaha cy’ubwicanyi abigambiriye yarangiza agatorokera mu ntara y’iburasirazuba akarere ka Kayonza.

Umucamanza wasomye uru rubanza Madam Jacqueline Uwimana, yavuze ko Musirikari icyaha kimuhama bitewe n’uko nyir’icyaha atigeze ahakana ubwo yafatwaga n’ubugenzacyaha ndetse n’ubwo yaburanishwaga ku itariki ya 25 Nzeli 2014, kandi impamvu uyu mugabo atanga nta shingiro yahawe kuko kuba avuga ko yamukubise isuka yirwanaho nta gihamya gihari kibyemeza.

Anastase Musirikari wakatiwe igifungo cya burundu.
Anastase Musirikari wakatiwe igifungo cya burundu.

Abaturage batuye aka kagari bari bitabiriye uru rubanza bishimiye umwanzuro w’urukiko. Uwitwa Domitien Negeyimana yagize ati “kiriya cyemezo urukiko gifashe nundi uwo ariwe wese arebereho kuko kwica ntago ari ibintu byiza imiryango twese twarababaye urabona imbaga y’abantu bari bari aha n’banyeshuri iyi mbaga iri aha ntago ari igikorwa kiza.”

Theresphore Nshizimpimu nawe agira ati “ubu ndashaje reka twebwe kera nta byabagaho kwica umuntu mugenzi wawe nawe utakwitema ariko ugatema undi n’aba bana bazebereho ni bibi cyane.”

Ushinzwe irangamimere muri uyu murenge wa Kamegeri Thadee Habiyambere, wari witabiriye uru rubanza yabwiye abaturage ati “mwumvise igihano cyahawe Musirikari gufungwa burundu ni igihano gisumba ibindi byose mubonye ko ari ahantu mwakura isomo ari abana ari abakuru ko kwica umuntu ari bibi cyane.”

Abaturage bari bitabiriye urubanza bo mu murenge wa Kamegeri.
Abaturage bari bitabiriye urubanza bo mu murenge wa Kamegeri.

Musirikari si ubwa mbere yari ageze imbere y’ubutabera kuko n’ubundi yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside imyaka umunani cyane ko aho yacikiye mu karere ka Kayonza ariho yanarangirije ibihano nsimburagifungo ndetse n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa mbere ya Jenoside ya 1994.

Uyu mugabo ntiyagaragaye mu rukiko kuko yimuriwe muri gereza ya Huye bitewe nuko gereza ya Nyamagabe izajya yakira abagore gusa bityo kuza kwe bikaba byagoranye ku mpamvu itamenyekanye.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka