Nyagatare: Umugande arashinjwa kubeshya umukobwa ko azamuha umugabo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012, rwaburanishije urubanza rw’Umugande witwa Musinguzi Issa ushinjwa gukoresha ubutekamutwe n’amariganya akambura abantu babiri amafaranga asaga ibihumbi 500 ababeshya ko ari umuvuzi gakondo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Musinguzi Issa yatekeye imitwe umukobwa witwa Farida akamuha amafaranga ibihumbi 200 amubeshya ko amuha umuti utuma abona umugabo. Musinguzi kandi yanabeshye uwitwa Karasira Didace utuye mu Murenge wa Karangazi ko uzamuha umuti uzatuma umugore we abyara.

Mu gihe uregwa yemeza ko asanzwe ari umuvuzi gakondo muri Uganda, ubushinjacyaha buvuga ko yihaye ububasha bwo gukora umwuga w’ubuvuzi dore ko ubwo yaburanaga nta cyangombwa na kimwe kimwemerera gukorera ako kazi mu Rwanda yari afite. Musinguzi avuga ko afite certificats ebyiri yaturukanye muri Uganda zerekana ko asanzwe ari umuvuzi gakondo nubwo ubwo yaburanaga ntazo yari afite.

Musinguzi yemera ko hari amafaranga yahawe n’abamurega ariko ntiyemere umubare. Ubushinjacyaha bwemeza ko Farida yamuhaye amafaranga ibihumbi 200 ariko Musinguzi we avuga ko Farida yamuhaye ibihumbi 20. Musinguzi kandi avuga ko Karasira Didace yamuhaye ibihumbi 30 n’ihene nyamara ubushinjacyaha bwo buvuga ko Gasasira yamuhaye amafaranga ibihumbi 300.

Ubushinjacyaha butanga abatangabuhamya babiri bemeza uburyo abarega bahaye Musinguzi Issa ayo mafaranga. Ubushinjacyaha bwasabiye Musinguzi kuba afunzwe imunsi 30 kugira ngo adatoroka ubutabera mu gihe bugishaka ibindi bimenyetso.

Musinguzi we avuga ko yifuza koherezwa iwabo Uganda akazaba ariho aburanira. Ikifuzo cyo kuburanira iwabo abacamanza bakaba bacyanze bavuga ko inkiko z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kumuburanisha kuko ibyaha yabikoreye mu Rwanda abikorera Abanyarwanda.

Perezida w’urubanza yasabye ko aba yongeye gufungwa mu gihe bategereje gusoma urubanza tariki 04/04/2012.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urubyaro n’umugabo byose bitangwa n’Uwiteka nibareke kumara amafaranga yabo bayaha abatekamutwe nibegere Imana ishobora byose abana nabagabo cg abagore babasabe Imana irabafite kndi yo itangira ubuntu ntigurisha murasabwa kuva mubyaha hanyuma mukizera ko Imana ishobora byose

Mireille yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

None se HUGGES ko ushaka kurongora uwo mukobwa wabwirwa n’iki ko uwo mutekamutwe bataryamanaga arimo yumva uko ameze?
IbyiZA wazishakira uwawe atari uwo kuri Net. uriy abatekamutwe bamumazemo uburyohe!!!!

jonny yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Uyu mukobwa yaje nkamwirungorera ko nanjye nabuze umugore aho kujya mu batekamutwe

HUGUES yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka