Nyagatare: Baziruwiha yahamwe n’umugambi wo kwica abigambiriye akatirwa burundu

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwahanishije private Baziruwiha Donath igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye Gihozo Mignone tariki 07/10/2012.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu 17 Ukwakira, aho ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregaga private Baziruwiha Donath kwica Gihozo Mignone wakoraga mu kabari kitwa Nakasero mu gitondo cyo kuwa 07 Ukwakira abigambiriye.

Mu kwiregura kwe imbere y’inteko y’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rufite ububasha bwo guca imanza mu kiciro cya mbere, rwaburanishirizaga uru rubanza ku kicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare hafi y’aho icyaha cyakorewe, private Baziruwiha yemeye ko yishe Gihozo Mignone amurashe ariko avuga ko atari yabigambiriye.

Baziruwiha ngo yakoze urugendo rw’amasaha atatu kuri moto ava mu murenge wa Gatunda ahitwa Buguma yakoreraga yambaye umwambaro wa gisirikare ndetse n’imbunda, kandi ngo yararashe Gihozo Mignone amasasu atandatu nk’uko byemejwe na muganga wapimye umubiri we.

Private Baziruwiha avuga ko yari yazinduwe no gukanga Gihozo Mignone kugira ngo amuhe amafaranga ye ibihumbi 110 ndetse na telefone igendanwa yo mu bwoko bwa techno avuga ko yabimwibye mu ijoro ryo kuwa 02 Ukwakira ubwo bari bararanye muri aka kabari uyu wishwe yakoragamo.

Ikindi kandi ngo mu gitondo cyo kuwa 03 Ukwakira private Baziruwiha yabwiye abakoranaga na Gohozo ko agiye ariko azagaruka ariwe umugaruye ndetse na nyuma yo kumwica yavuze ko uwamugaruye yamurangije; nk’uko byagaragajwe mu buhamya buri munyandiko ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’urukiko.

Private Baziruwiha ahakana ko atabivuze ariko ntiyagaragaje impamvu akeka ko abeshyerwa dore ko ababimushinja yemera ko badasanzwe baziranye ku buryo ntacyo bapfaga. Uru rubanza rwasubitswe kuwa 17 Ukwakira, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye uregwa igifungo cya burundu mu gihe we yasabaga imbabazi kuba yarishe ariko agahakana ko yari yabigambiriye.

Mu gusoma uru rubanza bukeye bwaho, kuri uyu wa 18 ukwakira urukiko rukuru rwa gisirikare rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zo mu kiciro cya mbere, rwasanze Baziruwiha Donath ahamwa n’icyaha cy’ubuhotozi hashingiwe ku ngingo y’138 ndetse 140 z’itegeko no 01/2012 z’itegeko ngenga ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Kuba nyiri ugukora icyaha asaba imbabazi zo kwica ariko agahakana kuba atari umugambi yateguye, inteko y’urukiko yari iyobowe na Capt Nsabimana Anatole yasanze nta mbabazi akwiye ari nayo mpamvu yahawe igihano cya burundu, kwamburwa impeta za gisirikare no kwishyura amagarama y’uru rubanza.

Private Baziruwiha Donath yatangarijwe ko afite iminsi 30 yo kujururira iki cyemezo.

Private Baziruwiha Donath akimara gukora iki cyaha ntiyigeze ahunga ahubwo yafatiwe aho yagikoreye ari nabwo yahise afungwa ndetse agezwa imbere y’ubutabera mu gihe uwo yishe we yashyinguwe iwabo mu karere ka Gicumbi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimye ubushishozi bw’uru rukiko! Uyu nta musirikare urimo, ni umwicanyi witwaje imbunda. Imbunda yayihawe na leta ngo arinde umutekano, siyo kubahohotera!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka