Nyagatare: Abari bagiye kwiba Banki y’Abaturage barasabirwa igifungo cy’imyaka 15

Abakozi babiri ba Sosiyete irinda umutekano, Intersec Security, bari bagiye kwiba banki y’Abaturage ya Nyagatare mu ijoro rya tariki 19/04/2012, ubushinjacyaha rwabasabiye gufungwa imyaka 15.

Ubwo bagezwaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare tariki 23/04/2012, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Maître Niyonizeye Javan buvuga ko bitari korohera abarengwa (Ndayambaje Jean Claude na Ndamage Job) guhakana icyaha kuko bufite ibimenyetso bifatika birimo amafoto bafoteye abaregwa muri iryo joro bari mu cyumba banki y’abaturage ibikamo amafaranga.

Nubwo bafunze ari babiri ariko Ndayambaje Jean Claude avuga ko umugambi wo kwiba iyi banki bari bawucuze ari batatu bafatanyije n’uwitwa Habimana Abdoul basanzwe bafatanyije akazi ko kurinda banki y’abaturage agashami ka Nyagatare uretse ko yabavuyemo akanabafatisha.

Ku munsi bateganyaga kwiba Banki y’Abaturage ya Nyagatare, Ndayambaje Jean Claude na Ndamage Job bari bakoze ku manywa baza gusimburwa na Habimana Abdoul ari nawe baje gusanga ku kazi ahagana saa yine z’ijoro akabakingurira ku irembo nyuma akaza kubafatisha bamaze kwinjira muri banki.

Bushingiye ku ngingo ya 403 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ubushinjachaha mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare bushyira icyaha aba bagabo bashinjwa mu rwego rw’ubujura buciye icyuho hakoreshejwe imfunguzo zikoreshejwe n’utari nyirazo, utanabifiteye ububasha bityo bukaba bwabasabiye igifungo cy’imyaka 15 buri wese.

Cyakora ngo iki gihano gishobora kugabanuka kuko bataruhije inzego z’ubutabera bakemera icyaha.

Dossier y’uru rubanza yagejejwe mu bishinjacyaha tariki 20/04/2012 bikaba biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki 25/04/2012 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka