Nyagatare: Abantu 9 bahamijwe kunyereza umutungo wa Duterimbere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abantu 9 icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda 275.115.600 mu kigo cy’imari iciriritse Duterimbere IMF, ishami rya Nyagatare, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kuwa 16/01/2015.

Uru rubanza rwaregwagamo abantu 19. Bamwe bari abakozi b’iki kigo cy’imari mu dushami twa Nyagatare, Kabarore mu Karere ka Gatsibo ndetse n’I Gahini mu Karere ka Kayonza. Abandi bari abakiriya b’iki kigo cy’imari bafatanije n’aba bakozi mu kunyereza umutungo wacyo.

Ubushinjacyaha bwaregaga aba bose gucura umugambi wo kurigisa umutungo wa Duterimbere IMF, hahimbwa amazina y’amakoperative atabaho ndetse n’amakonti atagira ba nyirayo.

By’umwihariko Rutabayiru Appollinaire wari umucungamutungo wa Duterimbere IMF mu ntara y’iburasirazuba akaba yaremeje inguzanyo za baringa z’abantu ku giti cyabo cyangwa amakoperative ya baringa 72, zingana n’amafaranga y’u Rwanda 275,115,600 mu mwaka ya 2013 na 2014.

bahamwe n'icyaha cyo kunyereza umutungo wa Duterimbere IMF Ltd, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Duterimbere IMF Ltd, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kimwe na bagenzi be bari bashinzwe inguzanyo ku dushami twa Nyagatare, Kabarore na Gahini ndetse n’abashinzwe kwakira no gutanga amafaranga (cashiers) bagiye bahimba amazina y’amakoperative atabaho agahabwa inguzanyo ndetse n’abantu ku giti cyabo, bamwe bakaba barabwiye urukiko ko batigeze basaba inguzanyo kandi n’amakonte bavuga ko basabiyeho inguzanyo atari ayabo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko abantu 10 biganjemo abari abakiriya b’iki kigo cy’imari badahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo bagirwa abere, bakaba batarebwa n’indishyi iki kigo cyabaregaga.

Abandi 9 barimo abari abakozi ba Duterimbere IMF 7 ndetse n’abakiriya 2 bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahanishije Rutabayiru Appollinaire na Ndayisaba Jean Bosco igifungo cy’imyaka 5 buri wese naho Kanimba Claude, Kabera Jules, Munyampeta Céléstin, Nkundukozera Jean Paul bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 buri wese.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije icyaha abantu 9 abandi 10 rubagira abere.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije icyaha abantu 9 abandi 10 rubagira abere.

Uru rukiko kandi rwanahanishije Tumwine Paul igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, Mukankusi Annet wari umukiriya ahabwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ndetse na Bajeneza Dismas wari umukiriya wahawe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

By’umwihariko Rutabayiru Appollinaire, Kanimba Claude, Kabera Jules na Munyampeta Céléstin urukiko rwabategetse gufatanya gusubiza Duterimbere amafaranga yarigishijwe miliyoni 259,539,807.

Abahamwe n’iki cyaha kandi uko ari 9 bategetswe gufatanya guha Duterimbere IMF Ltd indishyi zihwanye na miliyoni 6 n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka