Rwemeje ibi nyuma y’uko rusanze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’impamvu nkomezacyaha ku buryo yaburana afunze nta shingiro zifite.
Ku wa kabiri tariki ya 24 Kanama nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare hifashishijwe ikoranabuhanga rwari rwumvise ubujurire bwe ku cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rwibanze rwa Kiramuruzi cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Nsengiyumva François Igisupusupu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.
Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, umwanzuro ukaba wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yemererwa kurekurwa akazajya aburana adafunze.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakinanira imana duhhe ibindi bigoma
IMANA ISUBIRIZA IGIHE.
Niyihangane ntamvura idahita
Byiza cyan rwose nagaruke atwihere imizik
Imana ikomeze imurinde buriya wasanga yanarenganaga
Imana ntirenganya
Ni byiza cyaneee!Buriya bamushakagaho udufaranga amaze kwigirira,abagabo twararenganye peeeee🙏