Nsabimana Callixte yatangiye kwiregura ku byaha ashinjwa

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rwa Nyanza ruburanisha imanza mpuzamahanga n’imanza zambukiranya imipaka rwatangiye kumva uko Nsabimana Callixte yiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Urubanza rwatangiye urukiko ruha umwanya ubushinjacyaha busubukura ibirego bwari bwagejeje ku rukiko mu rubanza ruheruka.

Muri ibyo byaha harimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, n’icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi icyaha cyo gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na Leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara.

Harimo kandi icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yatangiraga kwiregura, Nsabimana yashimiye Imana yamurinze akaba agihumeka yavuze ko anashimira Leta y’u Rwanda yamufashe neza ikamwitaho kuva yafatwa kugeza ubu.

Nsabimana Callixte yemera ibyaha byose 17 akanabisabira imbabazi

Nsabimana Callixte kuva yafatwa yakomeje kwemerera inzego z’ubutabera ibyaha byose ashinjwa akabisabira imbabazi Abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Icyakora yavuze ko mu mitegurire ya dosiye hari aho ubushinjacyaha bwaba bwaribeshye ku bijyanye n’inyito.

Avuga ku mateka ya MRCD na FLN, ubushinjacyaha bwavuze ko MRCD ari yo yabyaye FLN. Nsabimana yasobanuye ko FLN ari yo yabayeho mbere ikomotse ku gice cy’abarwanyi ba FDLR imaze gucikamo ibice.

Yavuze ko ku wa 6 Kamena 2016 hashinzwe umutwe w’ishyaka wa CNRD uyobowe na Wilson Irategeka, hahita hashingwa n’umutwe w’abarwanyi wa FLN.

Icyo gihe ngo abarwanyi benshi bazamuwe mu ntera bashingwa ibikorwa by’ingabo muri FLN. Nsabimana ashingwa ibikorwa by’itumanaho muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2017 ngo habayeho gusinya amasezerano hagati ya CNRD ya Irategeka na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina maze bibyara MRCD.

Nsabimana yavuze ko ku wa 28 Ukwakira 2017 we n’abandi bantu barindwi biyomoye kuri RNC muri Afurika y’Epfo bashinga ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM, bafatanyije na Noble Marara.

Yavuze ko nyuma yo gushaka abayoboke hirya no hino ku Isi bashinze amashami muri Zambia, Malawi, Amerika, Canada, u Budage, u Bubiligi, na Afurika y’Epfo, aho ku wa 18 Ugushyingo 2017, aribwo binjiye mu ihuriro MRCD, agirwa Visi Perezida wa kabiri.

Yavuze ko ku wa 15 Nyakanga 2018 aribwo yinjiye muri FLN ari na bwo yasohoye itangazo rya mbere nk’umuvugizi wa FLN.

Asobanura ku bitero bya Nyungwe, Nsabimana yavuze ko Barnabé Sinayobye wari umugaba w’ingabo muri FLN ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, ari we watangije icyo gikorwa maze Paul Rusesabagina yemera inkunga ya Miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.

Yasobanuye ko inyeshyamba za mbere za FLN zageze mu Rwanda muri Mata 2018 ataraba umuvugizi wa FLN kandi ko ibitero bya mbere bitatu byabaye i Nyaruguru byateguwe atabizi abimenyeshwa nyuma mu nama yabaye ku wa 15 Nyakanga 2018 iyobowe na Rusesabagina.

Nsabimana uvuga ko yari mu birwa bya Comores agakurikira inama kuri telefone zahuje imirongo, ngo nibwo yumvise Gen Barnabé Sinayobye ababwira ko ari bo batangiye kugaba ibitero ku Rwanda kandi biyemeje kudasubira inyuma.

Icyo gihe ngo Nsabimana ni nabwo yatorewe kuba umuvugizi wa FLN abyemera atazuyaje nk’umwe mu bari biyemeje kwifatanya n’abashoza intambara ku Rwanda, maze anatangaza ku maradiyo mpuzamahanga ko ibyo bitero ari ibya FLN.

Yanasobanuye uko bagabye ibitero ku modoka muri Nyungwe

Nsabimana yemera ko igitero ku modoka muri Nyungwe cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018 cyabaye abigizemo uruhare ngo bigaragare ko abarwanyi ba FLN hari ibikorwa bari gukora ariko ngo atari azi ko hazabaho kwica abaturage no kwangiza ibyabo.

Icyakora nyuma yo kumenya ko batwitse imodoka bakica n’abantu ngo nibwo bacuze umugambi wo gusohora itangazo ryamagana icyo gitero bavuga ko cyakozwe na Leta y’u Rwanda.

Kwisobanura kwa Nsabimana icyaha ku kindi bizakomeza ku itariki ya 31 Werurwe 2020 saa mbili n’igice za mu gitondo.

Kuri iyo tariki ni nabwo abandi bashaka kuregera indishyi bazahabwa umwanya mu gihe bazaba barujuje ibisabwa n’urukiko birimo kurwandikira no gutanga igarama.

Uyu munsi hakaba hagaragaye abantu batandatu baregera indishyi ariko batanu biza kugaragara ko batigeze bandikira urukiko bategekwa kubanza kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka