Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina avuga ko Ubushinjacyaha bwihakanye ibyo bumvikanye

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu, aho Nsabimana Callixte avuga ko Ubushinjacyaha bwamutengushye bukaba burimo kwihakana amasezerano bagiranye.

Nsabimana Callixte
Nsabimana Callixte

Nsabimana yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwagiranye na we amasezerano yo kubuha amakuru y’abaterankunga ba FLN hamwe no kuburana yemera ibyaha, na bwo bukamusabira "igihano gito gishoboka", none ngo bwamwihakanye.

Mu mpamvu Nsabimana yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20 mu mwaka ushize, harimo ko yifuza igifungo cy’imyaka itanu (havuyemo itatu amaze gufungwa), kugira ngo abone n’uburyo ashinga urugo hamwe n’umukunzi we ngo yasize mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Nsabimana yagize ati "Icyo twumvikanye n’Ubushinjacyaha ni uko Umushinjacyaha Mukuru yambwiye ati ’Sankara uracyari muto, uri n’impfubyi, MRCD-FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane, gito, gito gishohoka, kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, wubake urugo, ariko natwe dufashe turengere inyungu z’Igihugu".

Yakomeje avuga ko ibyago yagize ari uko Umushinjacyaha witwa Bonaventure Ruberwa, wari uri aho bagirana amaserano (yakozwe mu buryo bw’imvugo atanditse), ngo ari we urimo kumusabira igifungo cy’imyaka 25, kizatuma asaza adashakanye n’iryo ’hogoza’ yasize muri Afurika y’Epfo.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko butigeze bugirana amasezerano na Nsabimana (Sankara), kugira ngo yemere kuvuga abo bakoranaga n’uburyo babigenzaga, ahubwo ko icyabaye ari uko yemeye ibyaha.

Umushinjacyaha Ruberwa yagize ati "Ubu buryo bwo kumvikana ku birebana no kwemera icyaha nta bwigeze bukoreshwa kuko amategeko ateganya ko iyo bibayeho, bukorwa mu buryo bw’inyandiko. Nimubireba murasanga ku migereka ikubiyemo ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta raporo y’ubwumvikane bwigeze bubaho, hagati ya Nsabimana n’Ubushinjacyaha, icyabayeho ni ukwemera icyaha".

Nsabimana hamwe n’umwunganira, Me Rugeyo Jean, bavuga ko Itegeko rigenga amasezerano ryemera n’ayakozwe mu mvugo (atari ngombwa ko agomba kuba yanditse gusa).

Nsabimana waburanye yemera ibyaha asaba Urukiko rw’ubujurire kugabanya igifungo kuva ku myaka 20 yakatiwe kugera ku myaka itanu, rushingiye ku mategeko aha Umucamanza ubwigenge mu gufata ibyemezo, mu gihe habayeho impamvu nyoroshyacyaha.

Nsabimana ashingira kandi ku ngingo ya 49 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko Umucamanza mu gutanga ibihano agomba kwita ku mibereho bwite y’uregwa.

Yongeraho ko imibereho bwite ye ishaririye kuko ari impfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umurwayi w’umutima n’igifu.

Nsabimana yakomeje kubwira Urukiko rw’Ubujurire ko abayobozi bakuru ba FLN bakoranye ibyaha batafashwe ngo baze kwisobanura, akaba abifata nko kumurenganya mu kumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano Nsabimana yari guhabwa, kuko aregwa ibyaha bishobora gutuma afungwa burundu, ngo nta mpamvu y’uko yakomeza kukigabanyirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka