Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe

Nsabimana Callixte uri mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina wayoboraga MRCD-FLN, arasaba Urukiko kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha, harimo ko ari impfubyi ya Jenoside akaba ndetse ngo yari agiye gukora ubukwe.

Nsabimana Callixte
Nsabimana Callixte

Nsabimana ari mu baregwa basobanuriye Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ko batanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru, bakaba barimo abasaba kongera kugabanyirizwa ibihano bikajya munsi y’ibyo bahawe, hamwe n’abasaba isubikagifungo cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

Urukiko rwasomye ingingo z’ubujurire Nsabimana yarugejejeho arusaba kwita ku kuba azarangiza igifungo cy’imyaka 20 ashaje atakigira icyo yimarira, kuba yaba avukijwe amahirwe yo gusubira mu muryango nyarwanda,
kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe ndetse ko umukunzi we bari kuzashingana urugo yasigaye muri Afurika y’Epfo ubu akaba atazi aho aherereye.

Nsabimana kandi yasabye Urukiko kwita ku mibereho ye bwite nk’umuntu wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi agifite imyaka 12, akaba yariciwe ababyeyi bombi n’abavandimwe bose usibye mushiki we wasigaranye ubumuga.

Nsabimana yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko yitandukanyije n’Imitwe y’Iterabwoba irimo uwa MRCD-FLN akabimenyesha amahanga, akihana ibyaha yayikoreyemo akanabisabira imbabazi, kandi ko yashinje ku mugaragaro ibihugu byateraga inkunga FLN birimo u Burundi, Uganda hamwe n’uwari Perezida wa Zambia witwa Edgar Lungu.

Nsabimana kandi avuga ko afite uburwayi bumukomereye bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu, kandi ko yumva yagirirwa imbabazi nk’izo abayoboye ibitero bya FLN bagiriwe, ubu ngo barimo gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe.

Nsabimana umaze imyaka itatu atawe muri yombi, asaba Urukiko rw’Ubujurire kumuhanisha igifungo kitarengeje imyaka itanu, akizeza ko azakorera u Rwanda gusa kuko ageze ahandi ngo bashobora kumugirira nabi kuko yahindutse umwanzi wabo.

Mu gushimangira ibyo yandikiye Urukiko yagize ati "Ndisabira igihano umuntu ashohora gukora akagororwa kandi agasubira mu muryango nyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo Leta iza guhitamo umurongo wo kuvuga ngo ’ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe iryinyo, muri iki gihugu nta buye riba risigaye rigeretse ku rindi".

Nsabimana asaba Urukiko gushingira ku bwigenge bw’Ubucamanza rukagira imbabazi nk’uko abarokotse Jenoside na bo ngo basabwaga gutanga imbabazi bakazitanga kugira ngo urukundo runeshe urwango.

Abaregwa batishimiye ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru bavuga ko impamvu nyoroshyacyaha zatuma bakatirwa ibihano bito biri munsi y’ibiteganywa n’amategeko cyangwa kurekurwa bagasubira mu buzima busanzwe ari uko bemeye bakirega ibyaha, kuba ari ubwa mbere bakatiwe igifungo n’inkiko ndetse no kuba ngo baratanze amakuru afasha ubutabera gukora neza.

Hari n’abavuga ko igifungo bahawe kidatangirana n’igihe bafatiwe ndetse n’abavuga ko hari amakuru bahaye Urukiko rukuru ntirwayitaho, rukagera ku rwego rwo kubakatira ibihano ntacyo ruvuze kuri ayo makuru.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zajuririwe n’abaregwa nta shingiro zifite bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwari rwabakatiye ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha ziteganywa n’amategeko, ndetse hakaba n’aho ngo rwagiye munsi y’ibihano biteganyijwe n’amategeko hashingiwe kuri izo mpamvu nyoroshyacyaha.

Umushinjacyaha avuga ko by’umwihariko kuri Nsabimana uzi ingaruka z’intambara zirimo ubupfubyi ndetse akaba yaragiye muri MRCD-FLN arangije kwiga amategeko muri Kaminuza, ibi ubwabyo ngo byaba impamvu yo gukomeza ibihano.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka