Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.

Uru rukiko rugumishijeho ibihano ku bandi bose bagize uwo mutwe barimo Paul Rusesabagina na Nizeyimana Marc, bashinjwa kuba ku isonga mu gushinga no gutera inkunga ibikorwa bya FLN.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rusesabagina na Nizeyimana igifungo cya burundu, Nsabimana we bukaba bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25 bitewe n’uko gufasha ubutabera.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko hari ibyo Nsabimana Callixte yarusobanuriye byashingiweho agabanyirizwa ibihano, kuko ngo yagaragaje uburyo yafashije ubutabera kubona amakuru ajyanye n’imikorere y’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN.
Umucamanza mu bujurire yavuze ko Urukiko rubanza (Rukuru) rutahaye agaciro gakwiye hakurikijwe guhuza igihano n’uburemere bw’icyaha, ibijyanye no kuba Nsabimana yarafashije ubutabera atanga amakuru akwiye ku birebana n’imitwe y’iterabwoba, ku bantu bayigize n’uburyo ibihugu n’abantu bayiteraga inkunga.
Yagize ati “Nsabimana yatanze amakuru atuma hafatwa ingamba zikwiye mu rwego rwo gukumira no guhana ibyaha bikorwa n’uwo mutwe, kubera izo mpamvu uru rukiko rukaba rusanga ibyo asaba ko yakongera kugabanyirizwa ibihano bifite ishingiro”.
Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko izindi mpamvu Nsabimana yatanze zidahabwa ishingiro, ari ukuba yaravuze ko ari impfubyi ya Jenoside, kuba afite uburwayi, kuba avuga ko yari agiye gushinga urugo ndetse yari afite fiancé, kuba akiri muto (imyaka 38 y’ubukure), ndetse no kuba hari abandi ngo bari bakuriye FLN batafunzwe, bakaba bari mu ngando i Mutobo.

Ku birebana no kugabanyiriza ibihano abandi barimo Paul Rusesabagina, Nizeyimana Marc, Urukiko rw’Ubujurire rwagiye rusobanura impamvu buri muntu yatangaga asaba kugabanyirizwa ibihano cyangwa kurekurwa, ruvuga ko izo mpamvu zidafite ishingiro.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Rusesabagina yasobanuriye Urukiko Rukuru uburyo bashinze MRCD-FLN, inshingano bayihaye n’uko bazigabanyije ndetse akanemera ko hari amafaranga yoherereje uwo mutwe, maze urwo rukiko rukaba rwarahise rwemeza ko yemeye icyaha rukamugabaniriza ibihano, nyamara atemera ko FLN yakoze ibikorwa by’Iterabwoba.
Rusesabagina ngo yavuze ko nk’umuyobozi niba hari ibikorwa by’iterabwoba FLN yakoze we abyicuza akanabisabira imbabazi, ibyo Urukiko (rw’Ubujurire) ngo rusanga ari ukwiyerurutsa, kuko n’ubwo avuga ko yicuza kandi ababajwe n’ibyabaye, ngo atemera ko yaba we, yaba na FLN babigizemo uruhare.
Umucamanaza yakomeje agira ati "Kubera izo mpamvu Urukiko (rw’Ubujurire) rusanga ukwemera kwe (Rusesabagina) kutari gushingirwaho agabanyirizwa ibihano".
Ku birebana na Nizeyimana Marc, Urukiko rw’Ubujurire rusanga icyaha yemeye ari icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, nyamara yaragihanaguweho ku rwego rwa mbere.
Urukiko ruvuga ko ibindi Nizeyimana yahamijwe mu buryo budasubirwaho yabihakanye, kubera iyo mpamvu ngo Urukiko rubanza (Rukuru) rwaribeshye mu kumugabanyiriza igihano, hashingiwe ku mpamvu y’uko hari ibyo yemeye aburana urubanza mu mizi, igihe yaburanaga ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse no mu iperereza.

Abandi baburanyi bose bari barasabye kugabanyirizwa ibihano, kubisubika cyangwa kurekurwa, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho ibihano bari bakatiwe n’Urukiko Rukuru kuko n’ubundi ngo byari byagabanyijwe hashingiwe ku bushishozi bwarwo.
Uru rubanza rwasomwe kuva saa tatu za mu gitondo kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Rwabaye runini bitewe n’uko abaregwa bari benshi (21), ibyaha biburanywa ari 13 ndetse n’abaregera indishyi bari bageze kuri 98.
Kurikira ibindi muri iyi video:
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
- Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN
Ohereza igitekerezo
|