Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina wanze kwitaba iburanisha, aho Nsabimana Callixte yavuze ko atari akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 mu gihe uwayoboye ibitero bya FLN we atigeze afungwa.

Muri uru rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rworohereje ibihano Rusesabagina, Nsabimana Callixte na Nizeyimana Marc, nyamara ngo bari abayobozi b’Umutwe wa MRCD-FLN.

Umushinjacyaha witwa Ruberwa Bonaventure yagize ati "Icyo twifuza ko Urukiko rw’Ubujurire rwazatangaho umurongo ni ikijyanye n’uburyo Umuyobozi (wa MRCD-FLN) nk’umuntu watanze inkunga ya ngombwa, washishikarije, atafatwa nk’uwagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba ahubwo afatwa nk’uwakoze igikorwa cy’iterabwoba”.

Nsabimana Callixte wahawe umwanya wo kwisobanura yavuze ko nk’uwari umuvugizi wa FLN atari we wari ukwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20, mu gihe uwitwa Col Gatabazi Joseph ngo wari uyoboye ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe arimo gutegurirwa i Mutobo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati "Icyo ntemeranywaho n’Abashinjacyaha ni ukumva ko ngomba kubazwa ibyo bikorwa bya gisirikare byakozwe n’abarwanyi ba FLN, mu gihe Col Gatabazi Joseph wari ushinzwe ’operations militaires’, yari akuriye ’Etat Major’ yose ya FLN bamujyanye i Mutobo mu ngando ngo bamusubize mu buzima busanzwe”.

Nsabimana avuga ko bitari bikwiye ko ari we ufatwa agafungwa cyangwa akabazwa ibyakorewe mu Rwanda we yibereye mu gihugu(ibirwa) cya Comores, ari “umuvugizi udafite ijambo na rito ku ngabo za FLN”.

Nizeyimana Marc wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 yisobanuye avuga ko Urukiko rukuru rutitaye ku bisobanuro yatanze arubwira ko nta gitero na kimwe yigeze agaba ku butaka bw’u Rwanda, kuko ngo byose byakorerwaga muri Congo, kandi ko yari umusirikare usanzwe mu ngabo za MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranywa na Nizeyimana Marc ngo wafashwe ashoreye abarwanyi barimo kuva muri Congo bambukira muri Nyungwe, we akavuga ko yaganaga muri iryo shyamba ryitwa Kibira ku ruhande rw’u Burundi.

Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel na we yagiye impaka n’Ubushinjacyaha imbere y’Urukiko, aho yaburanaga ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ngo yinjijwemo ku ngufu kandi yari umwana w’imyaka 17.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Nshimiyimana yari umwana ngo byaba impamvu nyoroshyacyaha ariko bitatuma agihanagurwaho burundu.

Urukiko rwamaze kumva Ubushinjacyaha n’abaregwa, rutangaza ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha ruzumva Ubushinjacyaha n’abaregwa bazaba bisobanura ku bihano bahawe, hanyuma ku wa Gatatu rukazakomeza rwumva abaregera indishyi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka