Nicolas Sarkozy yahanishijwe gufungwa umwaka umwe

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rw’ubujurire igihano cyo gufungwa umwaka harimo amezi atandatu y’igihano gisubitse, bivuze ko hari amezi atandatu azamara adafunze.

Nicolas Sarkozy
Nicolas Sarkozy

Nicolas Sarkozy yakatiwe mu rubanza rwiswe urwa ‘Bygmalion, no kuba yarasesaguye umutungo mu gihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa mu 2012.

Muri 2021, nibwo Urukiko rw’i Paris rwari rwahamije Sarkozy icyaha cyo kuba yararengeje cyane amafaranga ateganywa n’itegeko, rumuhanisha gufungwa umwaka umwe muri gereza, kubera ko yatanze amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umunyamategeko wunganira Sarkozy mu rukiko, Vincent Desry, yahise avuga ko Sarkozy azajuririra icyo cyemezo mu Rukiko rukuriye izindi i Paris, ati “Nicolas Sarkozy ni umwere ku buryo bwuzuye”.

Uwo munyamategeko yavuze ko yahise afata kopi y’uwo mwanzuro w’Urukiko, afata icyemezo cyo kuwujuririra mu Rukiko rusesa imanza.

Ubwo bujurire bushobora kuzafata imyaka kugira ngo buburanishwe, ariko muri icyo gihe cyose, Sarkozy azakomeza kuba yidegembya adafunze. Niba azigera akora icyo gihano yakatiwe ni ikibazo kitahita kibonerwa igisubizo, nk’uko byatangajwe na The New York Times.

Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa guhera mu 2007 kugeza mu 2012, ariko na nyuma yo kuva ku butegetsi, yakomeje kuba umunyapolitiki uvuga rikumvikana aho mu Bufaransa, ku kigero runaka, kuko na Perezida Emmanuel Macron uyoboye u Bufaransa muri iki gihe, yasabye ko ishyaka rya Sakozy rimushyigikira mu Nteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka