Ngudjolo yahanaguweho ibyaha by’intambara

Mathieu Ngudjolo Chui wahoze ari mu bayobozi b’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa yahanaguweho ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko yakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu.

Urukiko rwa La Haye rwari rwagejejweho ibirego bivuga ko inyeshyamba za Ngudjolo zahambaga abantu bakiri bazima, impinja zigakubitwa ku bibambasi, n’abagore bagafatwa ku ngufu, mu gihe cy’ubwicanyi bwakorewe abantu barenga 200 ahitwa Bogoro mu ntara ya Ituri tariki 24/02/2002.

Ngudjolo yireguye avuga ko atigeze abigiramo uruhare, ahubwo ko yabyumvise nyuma.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha birindwi by’intambara n’ibindi bitatu byo kwibasira inyoko muntu. Abashinjacyaha bavugaga ko yashyiraga abana mu gisirikare ku ngufu yarangiza akabasaba kwica abantu bakoresheje imihoro.

Umucamanza wari uyuboye urubanza, Bruno Cotte, yavuze ko rwamuhanaguyeho ibyaha kubera ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso simusiga byemeza ko Ngudjolo yakoze ibyo byaha byose.

Mathieu Ngudjolo Chui.
Mathieu Ngudjolo Chui.

Umucamanaza akomeza avuga ko n’abatangabuhamya banyuranyaga kandi ko icyemezo cy’urukiko cyafashwe n’abaruburanishaga bose.

Hagati aho ariko urukiko mu ncamake ya raporo ya rwo ruvuga ko kuba nta bimenyetso bishinja Ngudjolo byabashije gutangwa ntibivuga ko ari umwere, kandi rugashimangira ko rutirengagiza ubugizi bwa nabi bwakorewe inzirakarengane muri Congo.

Umucamanza Bruno Cotte yasabye ko Ngudjolo ahita arekurwa, ariko umushinjacyaha Fatou Besnouda nawe yahise avuga ko azajurira.

Icyemezo cy’uko Ngudjolo arekurwa cyangwa akaguma mu buroko biteganyijwe ko cyiza gufatwa mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa kabili tariki 18/12/2012 kandi haramutse habayeho urundi rubanza rwazacibwa mu 2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka