Ngororero : Ubuyobozi bw’intara bwahagurukijwe n’ikibazo cy’umuturage wanze ko harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko
Nyuma y’imyaka 3 umuturage witwa Mukambonyumuhutu Godelive wo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero yaranze ko abantu baguze imitungo ye muri cyamunara bayikoresha, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwahagurukiye gukemura icyo kibazo, no gukangurira abaturage kutigomeka ku byemezo by’inkiko.
Mukambonyumuhutu yatsinzwe mu rubanza yaburanaga na musaza we witwa Uwizeyinshuti Seraphin maze ananirwa kwishyura amafaranga yaciwe kugeza igihe hatejwe icyamunara imitungo ye irimo ubutaka n’inzu. Iyi cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga mu mwaka wa 2012.
Nyuma y’imyaka 3 yose, Mukambonyumuhutu yanze ko abantu 4 baguze iyo mitungo bayijyamo, iki kibazo cyahuruje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba hamwe na Polisi ku rwego rw’intara.
Bamaze gusuzuma inyandiko zose kuri iki kibazo zirimo n’imyanzuro y’inkiko, Tuyisenge Emmanuel, Umujyanama w’Intara y’Iburengerazuba mu by’amategeko yasabye Mukambonyumuhutu kureka abaguze mu cyamunara bagahabwa ibyabo atanyurwa akajuririra icyo cyemezo.
SP Emmanuel Hitayezu, ukuriye Ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, na we witabiriye icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2017, yasabye abaturage kutigomeka ku byemezo by’inkiko kuko ari icyaha na cyo gihanirwa.
Avuga ko hari inzira zitegenywa n’amategeko utishimiye imigendekere y’urubanza anyuramo zitari uguhangana n’abamutsinze mu buryo bw’urugomo nk’uko Mukambonyumuhutu abigenza.
Abaturanyi ba Mukambonyumuhutu bavuga ko iki kibazo giteye umutekano mukeya kubera umuryango wa Mukambonyumuhutu uhora ushyamiranye n’imiryango yaguze imitungo ye muri cyamunara.
Basabye Polisi kubarindira umutekano kuko bakorerwa urugomo aho umwe yakomerekejwe n’abo muri uwo muryango.
Mu Karere ka Ngororero hari abaturage bagitsimbarara ku kutemera ibyemezo by’inkiko nk’uko Mukunduhirwe Benjamine, Umunyamategeko akaba na Noteri mu Karere ka Ngororero abivuga.
Hamwe n’abagize inzu y ‘ubufasha mu by’amategeko, MAJ, ngo bakomeje kwigisha abaturage gukurikiza amategeko kandi ngo abinangira bagenda bagabanuka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi se uyu muturage yakwanga ibyo inkiko zategetse ari uwuhe? babikemure byihuse kuko n’uwarenganyijwe ni umuntu