Ngororero: Bimwe mu bibazo byasuzumwe n’Umuvunyi ntibyabonewe ibisubizo

Urwego rw’Umuvunyi mu minsi ishize rwakoreye mu Karere ka Ngororero rwakira ibibazo hafi 300, bigizwe n’ibyiciro bitatu, harimo ibibazo bisaga 170 bitari byarabonewe ibisubizo.

Abaturage bitabiraga ku bwinshi ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane
Abaturage bitabiraga ku bwinshi ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane

Hagaragajwe ko mu bibazo byakiriwe harimo n’icyiciro kigizwe n’ibibazo 117 byari byarahawe umurongo ariko abaturage bakagaragaza ko batanyuzwe, icyiciro cya kabiri kigizwe n’ibibazo 171 byari bitarabonerwa ibisubizo, n’icyiciro cya gatatu cy’ibibazo 10 bizakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Odette Yankurije, yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwasanze ibibazo byinshi bishingiye ku makimbirane n’ubuharike bigateza ibindi bibazo birimo nk’ imirire mibi n’igwingira, guta amashuri kw’abana, isuku nkeya n’ubukene.

Hanagaragajwe kandi ibibazo birimo gusaba ubufasha ku bijyanye n’imibereho myiza, no kurangirizwa imanza, amakimbiurane ashingiye ku mitungo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho byanagaragaye ko hari n’abagabo bahohoterwa bakabiceceka.

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Yankurije Odette, yasabye ko ibibazo byagaragaye bikurikiranwa bikarangizwa
Umuvunyi Mukuru Wungirije, Yankurije Odette, yasabye ko ibibazo byagaragaye bikurikiranwa bikarangizwa

Mu ishusho rusange y’ibibazo byagaragajwe kandi, Yankurije yavuze ko harimo n’ibibazo binini, aho abaturage bafite ubutaka bubaruye kuri Leta n’ibijyanye n’ingurane, hakaba harafashwe umwanzuro ko ibibazo byose bigomba kubonerwa ibisubizo, by’umwihariko ibihuriweho n’inzego zitandukanye bityo umuturage akabaho mu mudendezo.

Umuvunyi Mukuru avuga ko kizira gusiragiza umuturage

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Ngororero, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko gusiragiza umuturage bikwiye gufatwa nka ‘kirazira’ kuko umuturage udakemuriwe ikibazo ku gihe bimuteza ibindi bibazo.

Yagaragaje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hari aho butabakemuriye ibibazo ku gihe, bigatuma batsindwa mu nkiko, kandi bakabana nabi n’abaturanyi babo kuko bamaze kuba abanzi nyuma yo kubura ababunga ngo bumvikane aho kuregana.

Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko ibibazo yakiriye bishingiye ku makimbirane mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo n’ibibazo byo kurangiza imanza, byose bikaba bishobora gukemuka igihe ubuyobozi bwashyiramo imbaraga bigakemuka ku gihe.

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gukemura ku gihe ibibazo by'abaturage
Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gukemura ku gihe ibibazo by’abaturage

Yagize ati “Birasaba ko abayobozi bamanuka bakajya aho ibibazo biri aho kubwira umuturage ngo jya kuri RIB, jya ku Murenge, biragaragara ko inzego z’ibanze harimo imbaraga nkeya. Dukeneye ko inzego z’ibanze zigenda zigakemura ikibazo ku kibazo kuko byose nta gikomeye kirimo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko ibibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi birimo ibyakemukira mu miryango koko, kandi ko bagiye gushyiramo imbaraga abayobozi bakegera abaturage, kugira ngo ibibazo byabo bikemukire ku gihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yijeje Urwego rw'Umuvunyi ko abaturage bagiye kwegerwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yijeje Urwego rw’Umuvunyi ko abaturage bagiye kwegerwa
Abaturage basabaga n'ubufasha mu mibereho no kurangirizwa imanza
Abaturage basabaga n’ubufasha mu mibereho no kurangirizwa imanza
Basoje ubukangurambaga bafata ifoto y'urwibutso
Basoje ubukangurambaga bafata ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka