Ngororero: Abari n’abategarugori bihariye 62% by’imanza zakiriwe n’ikigo cya AJIC

Ikigo kirwanya ruswa n’akarengane AJIC gikorera mu muryango utegamiye kuri Leta Tubibe Amahoro cyashyize ahagaragara imiterere y’ubutabera mu karere ka Ngororero. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwinegura ariko hagamije kwiyubaka.

Icyegeranyo cyakozwe cyerekana ko buri kwezi abakozi ba AJIC bakira ibibazo hafi 100. Ibyinshi muri ibyo ni ibishingiye ku butaka byihariye 32% n’imanza zitarangijwe n’izitinda mu nkiko.

Umuyobozi w'akarere (hagati) inzego z'umutekano abayobozi b'imirenge n'abunzi barakurikirana uko ubutabera buhagaze mu karere.
Umuyobozi w’akarere (hagati) inzego z’umutekano abayobozi b’imirenge n’abunzi barakurikirana uko ubutabera buhagaze mu karere.

Kuva mu kwezi kwa 1/2014 kugeza mu kwa 8/2014 AJIC imaze kwakira ibibazo bigera kuri 350. Mu bibazo byakiriwe abari n’abategarugori nibo batanze byinshi byihariye 62%, nk’uko byatangajwe na Habineza Norbert umukozi wa AJIC.

Impamvu igitsina gore aricyo gikunze guhura n’imanza bwa Habineza yasobanuye ko biterwa ni uko mu bice by’icyaro nko mu murenge wa Sovu hakigaragara ubuharike, kandi bakaba aribo benshi kubera amateka y’igihugu cyacu.

Harimo abapfakazi kubera jenoside, abandi abagabo babo bari mu magereza.

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama.

Mu mpamvu zagaragajwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakaba n’abaheshabinkiko batari ab’umwuga ku bijyanye n’imanza nyinshi zitarangizwa, hari ingorane ziterwa nuko baregwa mu nkinko igihe habayeho ukutishimira imirangirize y’urubanza nyuma bakabura ubunganira.

Indi mpamvu bagaragaje n’uko batabona umwanya uhagije kubera imirimo myinshi, hari kandi n’imanza bavuga ko ziba ari insobe bityo bikababera ihurizo kuzikemura.

Mu mvugo n’amashusho byeretswe abashinzwe kubarenganura, abaturage aribo bagenerwa ubutabera ku ruhande rwabo barinubira kutarangirizwa imanza cyangwa itinda ryabyo kuko bituma ibibazo basanganywe birushaho kwiyongera nk’impaka zikurura inzangano mu miryango, iyangirika ry’umutungo w’ingo ibi bikagira ingaruka mbi ku bazituye cyane cyane abagore n’abana.

Muri bya bibazo bijyanye n’ubutaka uretse ibiri hagati y’imiryango ubwayo hari n’ibindi bishingiye ku kutahabwa ingurane igihe abaturage bavuga ko hari ubutaka bwagonzwe n’ibikorwa remezo bifite akamaro rusange nk’imihanda, ingomero n’amashanyarazi.

Aha intumwa ya Tubibe Amahoro yasabye ko habaho ubushakashatsi buzasobanura impamvu z’uko ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka kandi ko umuryango ahagarariye uzabitangamo ubufasha.

Mu gusesengura uku kutanyurwa kw’abaturage, abashinzwe kubarenganura basanze hari aho bafite ukuri ariko hakaba naho badasobanukiwe n’amategeko ndetse no kutava kw’izima kwa bamwe batemera imikirize z’imanza inyuze mu mucyo.

Impande zombi zimaze gutanga uko isura y’ubutabera iteye, abashinzwe kurenganura abaturage basanze bagomba gukomeza guhuza ingufu mu kurangiza inshingano zabo kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa amategeko n’ uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa police mu karere we yashimangiye ko ruswa igomba kugenderwa kure mu kurenganura abaturage yibutsa ko inzego z’ibanze zatunzwe agatoki.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mazimpaka Emmanuel nawe yibukije ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora akangurira inzego z’ubutabera gutanga serivisi nziza kandi zihuse ibyo bikarinda abaturage gusiragira ahubwo bakita ku bibateza imbere.

Yasabye inzego z’ibanze, zifatanije n’inzego z’ubutabera gukomeza gushyira hamwe mu kurengunura abaturage bashinzwe birinda igitotsi cyakwambika isura mbi ubutabera.

Ernest KALINGANIRE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka