Ngoma: Uherutse gutemagura abana be babiri yemeye icyaha mu rukiko

Mutabazi Celestin wo mu murenge wa Kazo ushijwa gutemagura abana be babiri tariki 19/10/2012 umwe agahita yitaba Imana undi akajyanwa mu bitaro bikuru bya CHUK, ubwo yageraga mu rukiko yemeye icyaha.

Ubwo yireguraga imbere y’urukiko tariki 31/10/2012, Mutabazi Celestin yemeye icyaha kandi agisabira imbabazi maze we ubwe yivugira ko tariki 19/10/2012 mu ma saa kumi n’ igice za mugitondo yatemaguye abana be ubwo bari bageze hafi yaho bari bagiye kuvoma.

Uyu mugabo yongeraho ko nawe atazi uko byamugendekeye kuko yumva yari yataye ubwenge ndetse ko atazi n’icyakurikiyeho.

Kayitesi Sylivie ushijwa icyaha cy’ubugambanyi we agihakana avuga ko ibyo aregwa nta kintu na kimwe abiziho.

Uyu mugore akekwaho ko yaba ariwe wagiriye Mutabazi inama yo kwica abana be kuko yari inshoreke ye bityo ngo akaba yarashakaga kuhataha nta bana bandi bahari nkuko ubuhamya bwabaturanyi bubivuga.

Ku kijyanye no kuba yari inshoreke ya Mutabazi avuga ko ataribyo kuko nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka itatu n’igice batongeye kugirana ubundi bushuti.

Aba bantu babiri bakurikiranwa n’ubutabera basabiwe gufungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kuri ubu bwicanyi.

Abana ba Mutabazi batemwe ni Gatete na mushiki we witwaga Umubyeyi wahise witaba Imana.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka