Uyu musore wafashe nyina yemera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko yabitewe no gusinda. Icyi cyaha yagikoze mu ijoro ryo kuwa 21/12/2012.
Ubwo ibyo byabaga, abantu batandukanye barimo n’ababyeyi bari basabye ubutabera ko bwahana uwo musore bwihanukiriye kuko ibyo yakoze ari amahano. Bamwe muri bo bavugaga ko bamuha igifungo cya burundu kuko icyo kwica cyavuyeho.
Niko byagendekeye n’abari bitabiriye uru rubanza kuko abenshi basa naho batanyuzwe n’igihano ubushinjacyaha bwasabiye uyu musore. Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru basangaga yarakagombye guhanishwa igihano kiruta ibindi.
Umusaza witwa Mugabo ati “Ibintu yakoze ni agahoma munwa rwose igihano bamusabiye ni gito, yari akwiye guhabwa igihano gikomeye mu mategeko ahana y’u Rwanda.”
N’abandi bantu benshi baturuka mu mirenge ikikije umurenge wa Gashanda bari bitabiriye urwo rubanza basabaga ko uwo musore atasubira mu muryango nyarwanda.
Ubushinjacyaha bwo bwasanze bukurikije ibyaha bumurega kandi anabyemera bwamusabira igihano cyo gufungwa irindi.
Uru rubanza rwabereye aho icyaha cyabereye mu murenge wa Gashanda. Ubuyobozi bukaba busaba urubyiruko ndetse n’abandi bakuze kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi. Uyu muhungu wafashe nyina kungufu, nyina yamusigiwe na se afite imyaka 10 ubwo yitabaga Imana.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yakagombye kujyanwa kwamuganga nyuma agashyirwa mukigo ngorora muco.
ntakosa rikomeye cyane yakoze ahubwo bazajye kumusuzumisha kwa muganga w’indwara zo mu mutwe kuko ashobora kuba arwaye kuko ntibyumvikana ukuntu yasubiye muri nyina. Ubusinzi n’urwitwazo
ntakosa rihambaye kuko yitutse cya gitutsi ngo karongore Nyoko.