Ngoma: Batatu bakurikiranyweho kwiba no gukomeretsa umumotari

Ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe bakekwaho gukubita umumotari ndetse bakanamwi moto.

Inkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru, ivuga ko abaregwa babiri bari bamaze igihe bashakisha uburyo bazambura moto umumotari bakayitwara.

Ngo bashatse undi wabafasha w’umugore, bamugurira telefone n’umurongo (Sim card), azajya avuganiraho nabo. Tariki ya 08 Ukwakira 2022, saa mbiri z’ijoro ngo bohereje uyu mugore aragenda atega moto muri gare ya Rwamagana, aganisha uwo mumotari aho bagenzi be baherereye.

Bari mu nzira ngo uyu mugore yagiye avugana nabo kuri telefone, barinda bagera aho bamutegeye mu Mudugudu w’Akagarama, Akagari ka Mwurile Umurenge wa Mwurile, bahita bakubita moto igwa hasi, bakubita umumotari wari uyitwaye batwara moto ye ifite ibirango RF 642E, ibyangombwa na telefone igezweho yo mu bwoko bwa Infinix, umumotari bamushyira mu mufuka bazi ko bamaze kumwica.

Baramutse bahamwe n’iki icyaha bahanishwa ingingo ya 168 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3,000,000) ariko atarenze Miliyoni eshanu (5,000,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka