Ngoma: Babiri bafatanywe amahembe y’inzovu baregewe urukiko

Ku wa 14 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko dosiye y’abagabo babiri bafashwe bacuruza amahembe y’inzovu.

Aba bafashwe tariki ya 02 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bakaba barafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abaturage begeranye na Pariki y’Akagera.

Inkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru, ivuga ko aba bagabo bafashwe barimo bashakisha uwabagurira ayo mahembe y’inzovu.

Aya mahembe akaba yari afite santimetero 37 ku mugongo w’inyuma na santimetero 35 ku mugongo w’imbere, yombi akaba yarapimaga amagarama Magana arindwi (700g), akaba yari afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 514,500 ndetse ngo abafashwe bakaba bemera icyaha.

Itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima rikaba riteganya ko umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndangasano, cyashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa (3) w’iri tegeko atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha.

Nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahanishwa ingingo ya 65 y’itegeko No 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, aho rivuga ko ucuruza ibikanka, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshanu (5,000,000) ariko atarenze Miliyoni icumi (10,000,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka